Rwamagana : Hari bamwe mu bayobozi bagaragarwaho n'ubusinzi bukabije

Abaturage bo mu karere ka Rwamagana baranenga bamwe mu bayobozi banywa inzoga zikabarusha imbaraga, bikarangira basinze bwacya bakabasanga birariye mu miferege.

kwamamaza

Hagiye humvikana inkuru z’abayobozi mu karere ka Rwamagana banywa inzoga zikabarusha intege bikarangira basinze bakananirwa gutaha, ahubwo bakirarira mu miferege,bwacya bakabasangamo batoye urume.

Ni ibintu abaturage bo mu karere ka Rwamagana baganiriye na Isango Star, bemeza ko bibaho cyane kuko hari ingero z’abo babonye ariko birinze gutangaza,bakabona bagenda badandabirana bananiwe urugenda, bwacya bakumva ngo basanzwe mu miferege birariyemo.

Ni ibintu kandi binengwa n’abayobozi bagenzi babo,aho bavuga ko abayobozi banywa inzoga bikagera aho zibarusha imbaraga bagaseba imbere y’abaturage,ari ikintu kidahesha isura nziza umuyobozi, bityo bakabasaba kwirinda icyo gisebo.

Umwe yagize ati "nk'abakozi basinda izo ndangagaciro ntabwo zagakwiye kuranga umukozi cyangwa umuyobozi, inama nabagira nuko mbere yuko uba umuyobozi uba ugomba no gutanga urugero rwiza". 

Undi yagize ati "tuba dukwiye kuba abayobozi b'intangarugero batanywa inzoga, badasinda ariko naho umuntu yanywa ariko ntanywe byo kuba yarara mu muhanda ari umuyobozi kubera ko umuyobozi ni nkore neza bandebereho".   

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry,nawe yemeza ko usibye abo mu tugari bakunze kuvugwa mu itangazamakuru basinze,hari n’abakozi mu karere nabo basinda birenze.Bityo akabasaba kwirinda ingeso yo kunywa bikabije bigatuma basinda kuko bidindiza serivise baha abaturage.

Yagize ati "ndasaba abakozi twese kuba intangarugero, hari abayobozi usanga babatoragura nijoro basinze". 

Abayobozi bagiye bashyirwa mu majwi mu karere ka Rwamagana ko ubusinzi bwabugarije bamwe bugatuma basezera mu mirimo shishi itabona,ni abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari. Si abo gusa kandi,kuko hari n’abandi bakozi ku rwego rw’akarere nabo bavugwaho ingeso y’ubusinzi ,aho butuma barara bahamagara ababakuriye bababwira ibiterekeye.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Feb 23, 2023 - 12:34