Abafite ibigo bicukura n'ibitunganya amabuye y’agaciro birasabwa kubahiriza uburenganzira bw’abakozi.

Abakora mu mirimo yo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro baravuga ko kubongerera ubushobozi mu by’ubumenyi bibafasha gukora iyo mirimo kinyamwuga ndetse bikongerera agaciro uru rwego. Nimugihe minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo isaba ba nyiri kampanyi zikora ubucukuzi kubahiriza uburenganzira bw’abakozi bakoresha.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa kane, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda cyatangiye ku ya 04 Ukuboza (12).

Mu muhango wo gusoza icyumweru, abakora muri uru rwego barimo abakora mu birombe ndetse n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  bahawe amahugurwa ndetse n’ impamyabushobozi zemeza ko bongerewe ubumenyi.

Abongerewe ubumenyi bemeza ko buzabafasha kuwunoza no kuwongerera agaciro.

Umwe, ati: “Ubundi mbere, umuntu yakoraga nta cyizere yifitiye bitewe n’ubumenyi yabaga afite. Ariko ubu niba ari ibikoresho dukora iyo turi gucukura ukabona impamyabushobozi bigufasha kwishiramo icyizere cy’ejo hazaza, ugakunda umurimo n’ibijyanye n’uko dutobora, tugatwika kugira ngo umusaruro ubashe kuboneka.”

Undi ati: “Bizadufasha mu kongera umusaruro ndetse no kugabanya impanuka zabagaho bitewe n’ubujiji ndetse n’ubumenyi bukeya mu bijyanye n’ubucukuzi.”

“Iyo umaze kubona impamyabumenyi nk’iyi bigufasha kumenya koejo hari ahandi hantu wazajya gukora bagahita bakwemerera nta zindi mbogamizi uhuye nazo.”

“ ntabwo aribyo nari narize ariko ubu birampa icyizere mbuga nti noneho hari amahugurwa nabonye, hari certificate nabonye kuburyo nava hamwe nkajya kuyikoresha ahandi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Ambasaderi Yamina Karitanyi; umukuru w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, avuga ko kugira ngo uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye rugere ku rundi rwego ari uko ruzazamurwa n’ ubumenyi.

Avuga ko akenshi impanuka zikunda kuba mu birombe ziba zatewe n’ukutamenya.

Ati: “Ibyo twiteze mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro harimo ubumenyi. Udafite ubumenyi nta kintu twageraho. Nibyo tuvuga byo gusarura, ntabwo wasarura udafite ubumenyi! Hari n’ikindi kibazo dufite mur’uru rwego, habamo impanuka kuko hari abantu tujya tubura bagapfira mu bucukuzi, nabyo biterwa n’ubumenyi budahagije.”

Mwambari Faustin; Umuyobozi Mukuru ushinzwe umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, MIFOTRA ashima abagize uruhare mu kuzamura urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda ariko akabasaba no kubahiriza uburenganzira bw’abakozi bakoresha.

Ati: “Muzabishyiremo ingufu bizafasha abakozi gutera imbere ariko namwe bizabafasha kubona uburyo bwo kubakorera neza…”

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni urwego rugizwe n’abakozi bagera ku bihumbi 46, rukaba urwa kabiri mu kwinjiriza igihugu amadevize menshi nyuma y’urwego rw’ubukerarugendo rwinjira igihugu arenga miliyoni 800 z’amadorali ku mwaka.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 9, 2022 - 11:03