Amajyepfo: Abayobozi barasabwa kutitana bamwana n'abanyamakuru

Mu Ntara y’Amajyepfo Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, iravuga ko abakora mu rwego rw’itangazamakuru n’abakora mu rwego rw’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze baramutse basenyeye umugozi umwe, buri rwego rugakora mu mucyo ibyo rushinzwe, iterambere ry’igihugu n’iry’umuturage byakwihuta aho kwitana ba mwana.

kwamamaza

Urugero rwa vuba rw’abaherutse kuvuga ko bavugana n’itangazamakuru bagahohoterwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, ni abo mu Karere ka Gisagara.  

Ibi ngo Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, isanga ari ukwitana bamwana hagati y’abayobozi n’abanyamakuru baba baganiriije abaturage nkuko bivugwa na Mukankusi Philomene, Umukozi muri iyi komisiyo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho.

Yagize ati “iyo warebaga imikoranire y’abayobozi mu nzego z’ibanze n’itangazamakuru usanga harimo kwitana ba mwana, niyo mpamvu twatekereje ko tubahuje bakicara bakaganira bagasasa inzobe bakabwizanya ukuri havamo imikorere myiza kuko bose icyo bagambiriye ni uguteza imbere umuturage, ibyo ubwabyo byakabaye bibahuza”.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu ntara y’Amajyepfo biganjemo abashinzwe imiyoborere myiza mu turere, bagiranye ibiganiro by’ubuhuza hagati yabo n’abanyamakuru, bagaragaza ko babyitezeho umusaruro, hehe ngo no kongera kureba nabi umunyamakuru wakoze inkuru ivugira umuturage.

Umwe yagize ati “hari ikibazo cy’itegeko ry’itangazamakuru abayobozi bamwe baba batarizi icyo abajijwe cyose arakita amabanga y’igihugu, hakaba ikindi mu karere ngo Meya niwe wenyine muvugizi w’akarere kandi umuyobozi uwo ariwe wese ukorera abaturage aba afite inshingano zo gusobanura ibyo akora”.

Abanyamakuru bo bakavuga ko itegeko rijyanye no gutanga amakuru ku bayobozi bakwiye kuryubahiriza.

Umwe yagize ati “guhuza bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’itangazamakuru rikorana cyane n’abaturage ni ikintu umuntu yashima kuko akenshi wasangaga rimwe na rimwe harimo kwikekana hagati y’ubuyobozi cyane n’itangazamakuru,dukwiye kuba twumva neza yuko itangazamakuru riba rije gufasha ubuyobozi gutunga agatoki ahaba hari ikibazo”. 

Mukankusi Philomene, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko ibiganiro by’ubuhuza hagati y’abayobozi n’abanyamakuru byakozwe, byitezweho umusaruro.

Yagize ati “bose bemeranyije ko icyambere bagamije ari umuturage, ari iterambere ry’umuturage,kuba ruri ruhande rw’umva hari icyo rwakora kugirango ya mikoranire igende neza ni ikintu cyiza cyane kuko icyo twakoze ni ukubahuza hari uburyo bwinshi butandukanye bwatuma nabo abashinzwe imiyoborere myiza cyangwa mu turere bahuza abanyamakuru bakababwira ibyo bagezeho bakababwira n’imbogamizi”.

Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, igaragaza ko Itangazamakuru rikozwe neza riba umusingi w’iterambere ry’igihugu n’umuturage. Bityo ngo, abayobozi nti badakwiye kuryishisha, kuko hari inzego zaryo zubakitse kugeza no kurwego rwaryo rwigenzura.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Mu ntara Y’Amajyepfo

 Mar 22, 2023 - 09:04