Ababyeyi barashima gahunda y'Intore mu biruhuko kuko yabafashije gukurikirana abana babo mu gihe cy'ibiruhuko

Mu mujyi wa Kigali, ababyeyi barashima gahunda y'Intore mu biruhuko, bavuga ko yabafashije gukurikirana abana babo mu gihe cy'ibiruhuko birigusoza bakavuga ko bakomeje imirimo yabo nta guhagarika imitima mu bibi abana baba basigayemo. Ibi kandi bigashimangirwa n'umujyi wa Kigali.

kwamamaza

Kuri uyu wa Kane, nibwo hasojwe gahunda y'Intore mu biruhuko yaberaga mu gihugu hose, aho abanyeshuri bose bari mu biruhuko, bahuriraga hamwe bakigishwa amasomo anyuranye arimo ay'uburere mboneragihugu, imikino, indimi,ubuzima, kumenya no kuyobora impano zinyuranye bifitemo.

Ababyeyi b'abana bitabiriye iyi gahunda barashima iyi gahunda kuba yarabafashirije abana, ndetse ngo bajyaga mu mirimo yabo nta mpungenge.

Umwe yagize ati "mu mujyi wa Kigali ababyeyi benshi ntago baba biriwe mu rugo abana rero mu gihe nta gitsure cy'umubyeyi bari kubona baragendaga bakarangazwa n'abandi bana bagenzi babo bagashobora kuba bavanamo inda zitateganyijwe n'abasore bakaba bagenda bakanywa ibiyobyabwenge ariko turashimira leta y'u Rwanda yaba yarabashije gushyiraho iyi gahunda  y'Intore mu biruhuko rwose abana bameze neza basubiye ku ishuri barihuguye".

Iyi gahunda y’Intore mu biruhuko, yashojwe mu gihe abanyeshuri bitegura gusubira ku mashuri, aho igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023 kizatangira ku wa mbere tariki ya 26 ukwezi kwa cyenda 2022.

Nsabimana Gaston, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya College Saint Andre Nyamirambo, avuga ko bizeye ko bazakira abanyeshuri bafite imyitwarire idakemwa babikesha iyi gahunda.

Yagize ati "imyitwarire izahinduka kuko buriya umwana  iyo yamaze guhinduka akabona ko mu biruhuko ashobora kwiga ibintu binyuranye biramufasha biramuhindura kuko agira n'imibanire na bagenzi be, iyi gahunda y'Intore ubona ko rwose ishobora gutuma hari ibintu byinshi bihinduka mu bijyanye n'imyigire n'imyigishirize".   

Pudence Rubingisa, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, ashimira ababyeyi boherezaga abana babo guterana n’abandi bagatozwa, akavuga ko byagize uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi no guta ishuri kuri bamwe.

Yagize ati "ndatekereza ko ari gahunda yagabanyije ubuzererezi , aba bana bashoboye kwitabira ibi bikorwa uko ari ibihumbi 50 mu mujyi wa Kigali  muri site zitandukanye wibaza aho bari kuba bari  iyo bataba bari muri iyi gahunda twateguye, birumvikana ko ubuzererezi bwagabanutse ndetse n'abashobora kujya mu bibi bishoboka  nabyo byaragabanutse, turumva rero ko umusaruro ni mwiza ahubwo tuzakomeza turebe ko twashyiramo imbaraga". 

Ku rundi ruhande kandi hashimwa abayobozi b’ibigo by’urubyiruko byafashije abanyeshuri kubona aho guhurira ndetse n’abarimu batanze umwanya wabo mu kwita ku ntore zose zitabiraga iyi gahunda.

Mu karere ka Nyarugenge ari naho hasorejwe iyi gahunda ku rwego rw’umujyi wa Kigali, hitabiriye abanyeshuri basaga ibihumbi 50 kuva iyi gahunda yatangizwa tariki ya 09/08/2022 ku nsanganyamatsiko igira iti: Ibiruhuko bifite intego, agaciro kanjye”.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Sep 23, 2022 - 10:17