Gakenke: Abahinga Kawa mu murenge wa Coko na Ruli barashima ko begerejwe uruganda ruyikaranga.

Abahinzi ba Kawa bo mu mirenge ya Coko na Ruli barashima ko begerejwe uruganda ruyikaranga. Bavuga ko nabo bagiye kujya bumva icyanga cy’iki gihingwa beza kigakundwa n’abanyamahanga. Ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru burasaba aba bahinzi kongera ubuso buhingwaho Kawa kugira ngo yiyongere mu bwinshi no mu bwiza, kuko igiciro cyayo kigiye kwikuba kabiri.

kwamamaza

Nzabanterura Alphonse ni  umunyamuryango wa koperative yitwa Dukunde Kawa yo mu murenge wa Ruli, yiganjemo abatuye uyu murenge hamwe n’uwa Coko ari nayo bahingamo  ikawa.

 Nzabanterura w’imyaka 70, avuga ko ubu afite ibiti bya Kawa bigera mu bihumbi bitatu. Avuga ko atigeze acika integer zo kubihinga bitewe n’iterambere bibagezaho kuko bibinjiriza amafaranga.

 Ati: “Ubu nubatse inzu y’amatafari ahiye, ndayisakara, ndayipavoma…ndetse nkaba mfite inka. N’ubu maze gutera ikawa 300, ndetse narimfite ibiti bya kawa 2000 noneho mbigabanya abana 6 mfite, ubu buri mwana afite kawa.”

 Mugenzi we Rwihandagaza Felcien, yongeyeho ko “Bidufitiye akamaro kanini cyane kuko biradufasha cyane mu iterambere ryo mu rugo.”

Abaturage bo mu karere ka Gakenke bahinga Ikawa cyane, cyane ko bashimangira ko ari inking ya mwamba mu iterambere ry’imiryano yabo.

Icyakora hari n’abavuga ko batayinywa kubera akamenyero gake, ubushobozi buke, akenshi biterwa nuko idatunganyirizwa hafi yabo.

Icyakora mur’iki gihe iyi koperative ‘Dukundekawa’ yiyujurije uruganda rufite imashini ikaranga kawa yaguzwe hafi Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mubera Celestin; Umuyobozi w’iyi  Koperative, avuga ko bagamije gufasha abanyamuryango bayo n’abandi bayigana kudakora urugendo, ndetse ntibahwezwe no ku mahirwe yo kuyinywaho.

 Ati: “iyi mashini twayiguze tugamije guha abanyamuryango ba koperative ‘Dukunde kawa’ndetse n’abanyarwanda muri rusange kubona ikawa yacu idakoze urugendo ndetse yakozwe n’umuhinzi ubwe, ikananyobwa n’aho yakorewe ku muhinzi.”

Ikawa ya Green Cyangwa ikawa idakaranze ubu igurishwa amafaranga ibihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda mugihe ikarangiwe muri uru ryganda igurwa amafaranga ibihumbi 15.

Nyirarugero Dancille; Umuyobozi w’intara Amajayaruguru, yasabye aba bahinzi kongera ubuso buhingwaho kawa, bakanayongera mu bwiza, cyane ko igiciro cyayo cyikubye kabiri.

 Ati: “Igiciro cyikubye kabiri kucyo bari basanzwe bagurishirizaho, Ubwo rero iterambere rya Dukunde kawa, binyuze mur’uru ruganda rukaranga kawa rirajyana n’iterambere ry’umuturage kubera ko igiciro kigiye kuzamuka.”

“ turabasaba gukomeza gukorera neza ikawa, bagakurikiza inama bagirwa na ba goronome kandi bakongera ubuso bahingaho kawa, bakanayikorera ku buryo umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.”

Kuva mu kwezi kuwa mbere kugeza mu kwezi kwa 4 mu mwaka w’2021, u Rwanda rwasaruye toni 3,5 rwohereza hanze toni zirenga 3 zinjije miliyoni 11.9 z’amadorari, ari ku mpuzandengo z’amadorari 3.2 ku kiro.

Nimugihe ugereranyije ukwezi kwa Mutarama(1) n’ukwa Mata (4) 2020, hari hasaruwe toni miriyoni ibyiri n’ibice icyenda, ku isoko hoherezwa toni miriyoni 2 n’ibice birindwi, ku muzandendo ya madorari 2,4 ku cyiro.

@ Emmanuel Bizimana- Isango Star-Musanze.

 Oct 3, 2022 - 14:14