Gicumbi-Kageyo: Barasaba gusanirwa ikiraro cy’umuhanga Kageyo-Ruyaga kibateza ibyago.

Abatuye mu murenge wa Kageyo baravuga ko umuhanda Kageyo-Ruyaga wacikiyemo hagati, ikiraro kikagenda. Aba basaba ko uwo muhanda wasanwa kuko uretse guhagarika ubuhahirane, hari abagwamo bakahatakariza ubuzima. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bufatanyije n’izindi nzego zo hejuru, hari gukorwa ibiganiro ku cyakorwa.

kwamamaza

Aba baturage bo mu murenge wa Kageyo bavuga ko umuhanda uva Kageyo ukagera Ruyaga wangiritse bikomeye, ikiraro cyawo kigacikamo kabiri, kandi ko bishobora guteza ibyago.

 Umwe yabwiye Isango Star, ko “Hari abagwamo bakavunika, bakangirika ariko hari n’abagwamo bagapfa.”

 Undi ati: “Turatega ngo turebe ko baguyemo, mbese nta mutekano tuba dufite. Tureba uko hameze he, tuba dufite ubwoba….”

Aba baturage bavuga ko nibura abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima, umwe ati: “ si bane se? turashyingura neza!” turi mu bwigunge, urabona nshobora kuhanyura nka nimugoroba ngiye kwa muganga, kandi mbere imodoka yarazaga ikansanga mu rugo, none ubu nka nijoro bagira ubwoba bati ‘ none imodoka yanjye yagwamo?”

Undi ati: imvura ishobora kugwa noneho waba uri kugendera nk’iruhande ugasanga ubutaka bworoshye, noneho ugasanga kiraridutse kiguyemo hasi, ubwo ukaba uguyemo.”

 Iruhande rw’ibi kandi, aba baturage bavuga ko kuba uyu muhanda warangiritse bikomeje kubadindiriza iterambere. Basaba ko hakorwa bagakomeza ibikorwa by’iterambere.

 Umwe ati: “nk’uko icya hariya hirya cyari cyarangiritse bakakidukorera, ubuyobozi bwadufasha na hano bakahadukorera kugira ngo tubashe kwiteza imbere, kuko hano hantu harabangamye cyane.”

 Undi ati: “ turagira ngo rwose barebe uko bakidukorera, nuko tugire umutekano.”

 Uyu muhanda wacikiye nko mu kirometerobike uturutse mu santeri ya Kageyo wangijwe n’amazi ava mu nkambi ya Mahama. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeza ko icyo kibazo bwakigararagarijwe, ariko bwagize imbogamije y’ubushobozi .

 Nzabonimpa Emmanuel; Umuyobozi w’aka Karere, avuga ko bari mu biganiro n’izindi nzego.

Ati: “ twakigezeho kandi rwose turi mu nzira zo kugikora. Ni ikibazo gisaba ubushobozi n’akarere mu bijyanye n’ingengo y’imari dufite ariko abafatanyabikorwa bari bafite inkambi mu nshingano, nka kimwe mu bikorwaremezo cyangiritse biturutse ku mazi yavaga muri iyo nkambi, rero turi gukorana kandi turabaha icyizere ko mu gihe gitoya kiriya kiraro kizaba cyakozwe nkuko babyifuza.”

Gucikira ku kiraro k’uyu muhanda bigaragazwa nk’impamvu yatumye abawuturiye bimwe mu bikorwa biganisha ku iterambere ryabo birimo nk’iby’ubwubatsi  kuko babura uko bahageza ibikoresho byo kubaka.

Ibi kandi byiyongeraho umuhangayiko w’ababyeyi bafite abana, cyane ko hari abaguyemo bagapfa.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/HpiB_pSCp4g" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel Bizimana/ Isango Star - Gicumbi.

 Oct 4, 2022 - 13:50