Amezi yose ni ay’umuturage- Meya Rubingisa mu gusoza Ukwezi k’Umuturage

Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, avuga ko amezi yose ari ay’umuturage hakurikijwe ubudasa bwagaragajwe mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’Ukwezi k’Umuturage. Meya Rubingisa yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki 05 Mata 2022 mu gikorwa cyo gusoza Ukwezi k’Umuturage mu karere ka Kicukiro.

kwamamaza

“Ubundi amezi yose ni ay’umuturage, niba twavuze tuti ukwa Gatatu tuguhariye umuturage by’umwihariko biravuga ngo abe ari we ujya ku isonga, abe ari we tubyuka tujya kureba. Ubu budasa bwagaragaye muri Kicukiro tunabukwize n’ahandi”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko hari byinshi byakozwe mu gihe gito kandi ko hari n’ubushobozi mu nzego zihuje imbaraga mu kugeza umuturage aho zifuza.

Meya Rubingisa ashimira ubuyobozi bwa Kicukiro kubera ibikorwa byakozwe n’ibindi byakemutse bikwiye kwishimirwa.

Ati: “Habayemo ubufatanye bwagaragaye mu mirenge itandukanye mu karere ka Kicukiro ndetse n’izindi nzego zibigizemo uruhare, ibyinshi birakemuka kandi nta kiguzi bitwaye”.

Ni ibikorwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ari ubudasa bwakubakirwaho ndetse ngo ni n’igikorwa gikwiye kwigirwaho mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.

Ubuyobozi bwa Kicukiro busobanura ko butangije gahunda bwise ‘Werurwe: Ukwezi k’Umuturage’ ibaye ku nshuro yayo ya mbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, agaragaza ko iyi gahunda igamije kurushaho gusanga umuturage aho atuye.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yagaragaje ko amze yose ari ay’umuturage (Foto Kayitare J.P)

Ati: “Ibi bijyana no kugira ngo tumenye ubuzima umuturage arimo, tumukemurire ibibazo ku gihe kandi turusheho kumusobanurira uruhare rwe mu bimukorerwa nk’umunyagihugu mwiza”.

Umusaruro w’Ukwezi k’Umuturage

Ukwezi k’Umuturage kwatanze umusaruro, ubuyobozi bw’akarere bukaba bwarakiriye ibibazo by’abaturage 180, hakemuka ibibazo 156 bingana na 86.8% naho ibibazo 24 ngo biracyakurikiranwa.

Ibibazo 44 byakiriwe n’abunzi, bamaze gukemura ibibazo 38 bingana na 86.3% mu gihe ibindi 6 bigisuzumwa.

Abaturage basabye ko bakorerwa imihanda ya kaburimbo na za ruhurura.

Hari abaturage bo mu isoko rya Ziniya basabye ko ryavugururwa rikajyana n’igihe, banasaba guhuzwa n’amahirwe y’akazi kugira ngo bashobore kwiteza imbere.

Ubuyobozi bwa Kicukiro buvuga ko muri uku kwezi k’Umuturage, handitswe abana 1,705 batari banditse mu irangamimerere. Hasezeranijwe imiryango 216 yabanaga itarasezeranye, hanandukurwa abantu 11 bapfuye.

Mu kwezi k’Umuturage, hateguwe icyumweru cy’ubuzima (7-13/03/2022) aho abaturage 40,295 bapimwe indwara zitandura.

Ni mu gihe abagore 1,063 baboneje urubyaro, abaturage 2,465 bapimwa icyorezo cya virusi itera SIDA.

Abana 27,443 bapimwe imikurire muri bo 72 bagaragaweho imirire mibi, ubu bakaba barashyizwe muri gahunda yo kondorwa.

Abari hejuru ya 76% bamaze gukira mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho.

Muri uku kwezi k’Umuturage, muri gahunda zijyanye n’uburezi abana 586 basubijwe mu ishuri.

Mu mashuri abanza hasubijwemo abana 354, mu gihe mu yisumbuye abasububijwe mu ishuri ari 232.

Abavuye mu miryango batigaga bagashyirwa mu ishuri ni 124.

Hasigaye abanyeshuri 65 bagomba gusubizwa mu ishuri harimo 32 bo mu mashuri abanza na 33 bo mu mashuriyisumbuye.

Hatanzwe inka 30 mu mirenge ya Niboye, Gikondo na Nyarugunga.

Inka 282 zakingiwe igifuruto, 287 zikingirwa ubutaka, 204 zikingirwa ubuganga, 164 zikingirwa amakore naho imbwa 121 zihabwa urukingo rw’ibisazi by’imbwa.

Muri gahunda ya Ejo Heza akarere ka Kicukiro gafite umuhigo wo kwizigamira miliyoni 300 muri uyu mwaka 2021-2022.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Kicukiro yagize ati “Dutangira ukwezi k’umuturage, twari kuri 155,453,651 FRW tugusoje tugeze kuri 178,154,922 FRW bisobanuye ko twazamutseho 22,701,271 FRW”.

Ishami rishinzwe serivisi z’ubutaka ryateguye icyumweru cy’ubutaka (14-18/03/2022), hakirwa dosiye 1,012 hakorwa dosiye 935, dosiye zidafite inzitizi zikaboneka umunsi umwe.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bitabiriye isozwa ry’Ukwezi k’Umuturage (Foto Kayitare J.P)
Abayobozi b’amashami mu karere ka Kicukiro bari mubitabiriye (Foto Kayitare J.P)
Inzego z’umutekano zitabiriye isozwa ry’Ukwezi k’Umuturage (Foto Kayitare J.P)
Umurenge wa Masaka wari wabukereye (Foto Kayitare J.P)
Umurenge wa Nyarugunga washimiwe ibyo wakoze mu Kwezi k’Umuturage (Foto Kayitare J.P)
Urubyiruko rw’Abakorerabushake muri Kicukiro narwo rwari rwitabiriye (Foto Kayitare J.P)

Urwego rwa DASSO narwo rwamishimiwe (Foto Kayitare J.P)

 Apr 6, 2022 - 11:33