Imishinga imwe n’imwe ya EAC yadindiye izaganirwaho mu nama y’Abadepite bagize EALA

Mu gihe mu Rwanda hateraniye inama y’ibyumweru bibiri ihuje abashinga Amategeko bahagarariye ibihugu byabo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EALA, ubuyobozi bw’iyi nteko ishinga Amategeko buravuga ko ari umwanya mwiza wo kunoza no kwiga ku mategeko ashyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’uyu muryango iba ishingiye ku bwumvikane bw’ibihugu binyamuryango.

kwamamaza

Mu gihe bateraniye i Kigali mu nama izamara ibyumweru bibiri, mu cyumba cy’inteko rusange y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa kabiri, abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ariyo izwi nka EALA, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bagaruka ku bikorwa biteganyijwe muri iyi nama.

Isango Star yashatse kumenya igikorwa mu kuziba icyuho mu mategeko y’uyu muryango, ari naryo zingiro ry’idindira ry’imwe mu mishinga ihuriweho mu karere, maze umunyamakuru abaza yifashishije urugero rw’ifaranga rihuriweho rya EAC cyangwa se Common Currency, Hon. Martin Ngoga, Umuyobozi wa EALA, asubiza avuga ko cyo kimwe no ku yindi mishinga, hari amategeko akomeje kwigwa ndetse no muri iyi nama hari ibizagarukwaho.

Yagize ati "hari ingengabihe yari yarashyizweho yo kuba tugeze ku ifaranga rihuriweho ntibyashobotse, birababaje ko bitashobotse ariko igishimishije nuko iyo ntego itatakaye, amategeko akenewe kujyaho yaraje, yazanwe nyuma y'ibiganiro bikomeye byabaye hagati y'ibihugu bitandukanye,twizeye ko na yantambwe yanyuma yo kugirango abakuru b'ibihugu bashyire umukono kuri ayo mategeko itazatinda kuko n'ubundi bamaze kubyumvikanaho, twizeye yuko niturangiza ibingibi twifuza gukorera hamwe muri iyi nama twatangiye n'abakuru b'ibihugu bazashyira umukono kuri iyo mishinga kugirango amategeko abe abonetse, ubwo azaba akemuye ikibazo kimwe cyangwa inzitizi imwe ikomeye ituma tutajya imbere mu buryo bwihuse nkuko twabyifuzaga".         

Naho ngo ku kibazo cy’umutekano muke muri bimwe mu bihugu binyamuryango bya EAC, ngo bazakomeza kugira inama za leta mu nyungu z’abaturage.

Hon. Martin Ngoga yakomeje agira ati "ikiba kigamijwe ni ukugirango tugere mu buryo bwo gukemura ikibazo, EALA rero iri muri izo nzego zubakiye muri EAC, iri mu nzira zo gukemura icyo kibazo, umwihariko nuko dukomeza gushishikariza inzego zacu, ari izidukuriye ari n'izindi dukorana kugirango hatabaho gucika intege kugirango ibibazo bihari hagati y'ibihugu byacu birangire EAC ikomeze mu nzira yayo yo guhuza ibihugu biyigize no kugira akamaro kubaturage".

Iyi nama ihuje abashinga amategeko b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC ku nshuro ya kane nk’uko biteganywa n’amategeko y’uyu muryango nyuma y'imyaka 3 kuko itaherukaga kubera mu kindi  gihugu kinyamuryango kitari Tanzania kuva ku mwaduko w’icyorezo Covid-19.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Oct 26, 2022 - 08:49