Rwamagana: Abaturiye uruganda rwa SteelRwa ntibumva impamvu yo kwimura ishyamba mbere y'abantu

Abaturiye uruganda rwa SteelRwa baravuga ko muri guhanda yo kwimura abatuye hafi yarwo kugeza muri metero 500 batunguwe n’uko abagenagaciro basimbutse abaturage bakajya kwimura amashyamba y’umukire ari muri kilometero uvuye ku ruganda kandi aribo uruganda rugiraho ingaruka. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko butari buzi iki kibazo ariko bugiye kugikurikirana gihabwe umurongo.

kwamamaza

Hagiye humvikana abaturiye uruganda rwa SteelRwa ruherere ye mu karere ka Rwamagana bataka kubangamirwa n’imyotsi yarwo ndetse n’urusaku bagasaba kwimurwa. Kuri ubu, barumviswe ndetse hatangiye gahunda yo kubimura.

Icyakora hari abatuye hafi yarwo bavuga ko batabariwe ngo bimurwe bitewe nuko bari kure gato yarwo ndetse barabyemeye. Gusa batunguwe no kubona urutonde rw’abazimurwa hariho amashyamba atatu y’umukire witwa Bisamaza Pivot ari muri kirometero uvuye ku ruganda. Ibyo bayateye kwibaza impamvu babasimbutse kandi aribo uruganda rugiraho ingaruka birabashobera.

Baganira n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati: “twarakivuze koko ko duhura n’ikibazo cy’umwotsi ariko barangije aho batwimuye bajya kwimura amashyamba ya Bisamaza. Rero natwe dufite icyo kibazo cy’uko badukubiyemo hagati bakananirwa kutwimura nuko ayo mashyamba nta kibazo afite, nta mwotsi ahura nawo, nitwe duhura n’umwotsi! “

Undi ati: “ ishyamba nta kibazo rifite ahubwo ikibazo gifitwe n’abaturage.”

Bitewe n’uko imyotsi y’uruganda aribo igiraho ingaruka dore ko abana baho bavuka bafite ibibazo by’ubuhumekero, aba baturage begereye uruganda rwa SteelRwa barasaba ko mbere yo kwimura amashyamba ari kure y’uruganda baba aribo babanza kwimurwa kuruta uko hakimurwa amashyamba.

Umwe ati: “none ko bajya kwimura ayo mashyamba niyo afite ikibazo kuruta umuntu?”

Undi ati: “ turasaba ko batwimura natwe tukareba ahandi hategereye uruganda. “

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kagabo Richard Rwamunono, avuga ko amabwiriza ahari ari ukubanza hakimurwa abatuye kugeza muri metero 500 hanyuma hakazagenda himurwa abandi.

Gusa niba koko umugenagaciro yarayarenzeho akajya kwimura amashyamba ari muri kilometero ngo yaba ari amakosa,bityo iki kibazo bagiye kugisuzuma gicyemurwe.

Ati: “ ibyo byaba ari fraude niba ariko nabyita niba umugenagaciro washyizweho na Leta kugira ngo ibyo bintu bikorwe kandi biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana. Ayo makuru ni byiza ko tuyamenye batarasoza, ninabwo bwa mbere narinyumvishe.”

“Ntabwo twakwemera yuko harimo abaturage basigara batabariwe imitungo yabo kandi bagomba kwimurwa kuko ntabwo ari itegeko ry’umugenagaciro ni itegeko rya Leta hanyuma bakarenga bagafata n’uwo wundi. Twavuga ko byaba byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza. Keretse niba MINICOM yaramuhaye andi mabwiriza ku ruhande yuko barenga metero 500, ibyo nabyo turaza kubikurikirana.”

Gahunda yo kwimura abaturiye uruganda rwa SteelRwa ruherereye mu murenge wa Mwurire wo mu karere ka Rwamagana, agena ko hazabanza kwimurwa abatuye kugeza muri metero 500 uvuye ku ruhombo rw’uruganda ruzamura umwotsi.

Bivugwa kandi ko nyuma y’iki kiciro, hazakurikiraho abatuye kugeza muri metero 1000 ndetse no kugera mu 1500, bitewe n’uko uruganda ruzagenda rwongera ubushobozi bwo gukora umwotsi ukaba mwinshi.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Dec 24, 2024 - 11:08