Ubucuruzi hagati y'ibihugu by'Africa n'u Rwanda bwikubye hafi kabiri mu myaka 5 ishize

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yagiranye ibiganiro n’itangazamakuru ku mikorere y’isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika na gahunda yo kugabanya ingano y’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga “Made in Rwanda” bijyanye nuko igihugu cy’u Rwanda gikomeje gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu by’Africa yasinyiwe I Kigali muri 2018.

kwamamaza

Isoko rusange rihuza ibihugu bya Africa rizwi nka African Continental Free Trade Area (AFCFTA) ryemerejwe mu nama yihariye y’Africa yunze ubumwe, African Union ubwo yateraniraga I Kigali muri 2018.

Ni isoko ryaje gukemura ibibazo bitandukanye nubwo ryagiye rikomwa mu nkokora n’imbogamizi zirimo icyorezo cya covid-19, intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, n'ibindi byatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka nkuko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati "isoko rusange impamvu riba ryagiyeho buriya ni ukugirango ibyo birwana nabyo mu bihe bisanzwe, ubu turi mu ntangiriro, n'iri soko ryatangiye mu bibazo bikomeye, ryatangiye muri Covid hahita hazamo n'intambara ya Ukraine n'Uburusiya kuburyo ubu byose biracyisuganya , icyiza cyo mu bukungu biraza bikagenda ntago bihoraho turizera yuko igihe tuzaba twavuye mu cyorezo Uburusiya na Ukraine bugatanga agahenge ntihagire ikindi kiza abantu bagatangira bagacuruza bagakora ibiciro bizagabanuka".   

Arakomeza avuga ko mu gihe ibibazo bibangamira ubukungu bigaragaye igihugu cy’u Rwanda cyigerageza gukorana n'abandi mu buryo bushoboka kugirango ingaruka zitaba nyinshi bikaba byaranafashije igihugu ubwo icyorezo cya covid-19 cyagabanyaga ubukana.

Yakomeje agira ati "iyo haje ikibazo ugafunga imiryango ikibazo kirakwangiza kurenza ariyo mpamvu mu Rwanda twebwe iyo haje ikibazo dufungura imiryango kugirango dukorane n'abandi niyompamvu  ubona ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse tukiva muri covid gatoya iganabutse byazamutse ku kigero cyiza".   

Ku ruhande rwo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB yavuze ko hari inganda kugeza ubu zikora neza ziri no gufasha igihugu ndetse ko bari gukorana hafi nazo ngo bazongerere ubushobozi.

Yagize ati "nk'igihugu rero  dufite inganda zimaze iminsi zikora ndetse zikora n'ibintu byinshi cyane, tugeze nk'igihe cy'icyorezo ubucuruzi mpuzamahanga bwahungabanye ibintu byinshi cyane ibyagiye bikoreshwa ni ibyahano, no mu nganda hari izo dufite turi kugenda dukora kugirango tubongerere ubushobozi".     

Iri soko rusange rihuza ibihugu bya Afurika biteganijwe ko muri rusange 97% by’ibicuruzwa bigurishwa ku mugabane  bizakurirwaho imisoro ku kigero cya 0% mu mwaka wa 2035, ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Africa nu Rwanda bwikubye hafi kabiri mu myaka 5 ishize, aho bwavuye ku yasaga miliyoni 986 z'amadorali muri 2017 bukagera kuri Miliyari 1 na miliyoni 854 z'amadorali mu mwaka wa 2021.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 30, 2022 - 09:18