Igitotsi mu mubano w'u Rwanda na Congo, imyigaragambyo y'abamotari , bimwe mu byaranze umwaka wa 2022 mu butabera n'umutekano

Mu kwezi kwa mbere, tariki ya 25, uyu mwaka wa 2022, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye abari mu nzego z’ubutabera kuzirikana gutanga ubutabera ku gihe kandi bukagera ku banyarwanda bose babukeneye .

kwamamaza

Ibi umukuru w’igihugu yabitangaje ubwo yakiranga indahiro y’umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire Madamu Beatrice Mukamurenzi. Ageza ijambo kubari muri uwo muhango umukuru w’igihugu yongeye kwibutsa akamaro k’ubutabera buboneye kuko aribwo shingiro ry’iterambere, n’impamvu hashyizweho urwego rw’ubujurire mu butabera bw’u Rwanda.

Yagize ati "urukiko rw'ubujurire ni rumwe mu nzego zashyizweho kugirango imanza zihute, abanyarwanda babone ubutabera bidatinze, turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga aho bukenewe, aho tugeze ubu ariko ntabwo ari ukubera imikorere myiza y'urwego rumwe gusa, inzego zose n'abayobozi bazo zigomba gukorera hamwe kugirango tugere ku ntego twiyemeje, ndasaba rero ko ubutabera abantu bakwiye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n'igihe cyose mu minsi iri imbere".   

Ku birebana n’umutekano wo mu muhanda, muri uko kwezi kwa mbere 2022, tariki ya 13, mu masaha y’igitondo mu mihanda ya Kigali, hagaragaye abamotari benshi, bataye akazi kabo ko gutwara abagenzi, bajya kwigaragambya basabaga kurenganurwa bagakurirwaho mubazi, bari bamaze icyumweru kimwe gusa basabwe gukoresha. Muri iyi myigaragambyo, abamotari bavugaga ko mubazi ziri kubahombya, zidasize no kubashora mu bihano byo gucibwa amafaranga.

Icyo gihe, Guverinoma y’u Rwanda yarabumvise ihita ifata umwanzuro wo guhagarika ubugenzuzi ku ikoreshwa rya mubazi, hakabanza gukemurwa ikibazo cy’abatwaraga moto nta byangombwa bafite nkuko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukurarinda yabibwiye Isango Star.

Yagize ati "ku birebana na mubazi ibyo kuvuga ngo barasaba ko zikurwaho ntabwo zizavaho, kuzigenzura bibaye bisubitswe, hagiye kugenzurwa ku muhanda ibyangombwa, bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n'abamotari, umumotari udafite ibyangombwa agomba kubishaka cyangwa akava mu muhanda".   

Nyuma abamotari bakomeje kugaragaza ko batishimiye imikorere y’amakoperative yabo, kikaba na kimwe mubyo bagarukagaho mu myigaragambyo, ibyatumye tariki ya 25 ukwezi kwa 11 uyu mwaka abamotari batangarizwa ko hafashwe icyemezo cyo gusesa koperative zabo zikava kuri 41 zikaba 5 kandi n'imisanzu basabwaga ikavaho mu rwego rwo kunoza uyu mwuga no guca akajagari kawugaragaramo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka kandi,  mu birebana n’ubutabera, u Rwanda rwakiriye amashusho akubiyemo amateka y’imanza z’abagize uruhare muri Jenoside zitandukanye hirya no hino kw’isi, zagiye zicibwa n’urukiko rw’Ubufaransa guhera mu 1945, harimo n’abanyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni amashusho yarasanzwe abitswe mu kigo nshyinguramateka cy’Ubufaransa. Mu Rwanda yashyinguwe mu Iriba ry’umurage ndangamuco na ndangamateka, ndetse atangira kumurikirwa abaturarwanda.

Assumpta Mugiraneza Umuyobozi w’ikigo Iriba ry’umurage ndangamuco na ndangamateka ubwo bakiraga aya mashusho yavuze ko icyari kigamijwe ari ukugirango uzayareba azavanemo isomo ryo kwirinda no gukumira icyatuma hongera gutekerezwa ibikorwa bibi byo gutegura Jenoside ukundi.

Yagize ati "hari harimo ikintu kidasanzwe ku rwego rw'amateka, hifuzwaga rero ko n'abazaza nyuma bazabashe kubireberaho,ni gute twayakoresha kugirango duhangane n'ibibazo biriho, ibijyanye n'imibereho y'abantu, ibijyanye n'uburere, ariko tunatsindagira cyane ikibazo cy'amateka, bagahuriza hamwe ibyo babayemo, bagahuriza hamwe umutima uzirikana yuko ubuzima bufite agaciro gakomeye".  

Kugirango aya mashusho y’imanza zaciriwe abakoze ibyaha bya Jenoside mu bihugu yakorewemo ziciwe n’urukiko rw’Ubufaransa abe yakurwa mu bubiko bw’ ikigo nshyinguramateka cy’Ubufaransa azanwe mu Rwanda byasabye amasezerano mu buryo bw’inyandiko, akaba agomba kureberwa mu kigo yashyinguwemo gusa cyangwa ahandi habyemererwa n'amategeko.

Muri uyu mwaka wa 2022 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, iri mu bihugu bituranyi, ariko ibyo bihugu ntibigire uruhare mu kuyihashya.

Hari tariki ya 8 mu kwezi kwa 2, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma, icyo gihe Perezida wa Repubilika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu imitwe irwanya u Rwanda idacika kandi harashyizweho uburyo bwo kuyirwanya, ariko ko u Rwanda ruzakomeza guharanira umutekano warwo.

Yagize ati "umwanzi wacu umaze imyaka igera kuri 25 aracyahari ku buryo ndetse ibikorwa ubundi byashyizweho bivuga ko bigiye kurwanya icyo kibazo bisa nkaho ikibazo ahubwo bakireze kigakomeza kigakura,bishobora kuba aribyo biri gutanga akazi, bihoreho abantu babyishyurirwa ngo barakemura icyo kibazo, ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka 25 kigatwara za miliyari z'amadorari ariko kigakomeza ari ikibazo, ni ukuvuga ngo ibyo byose ari ibyagiye bituruka mu karere bigenda bikamara imyaka bigahora bidushyira ku nkeke nk'u Rwanda wenda bizakomeza, ariko icyo navuga kandi mugomba kuba muzi nuko duhora twiteguye guhanga nabyo ibyo nta kibazo ntibitubuza gutera imbere uko bikwiye, ariko ubundi twebwe twifuza amahoro hano mu gihugu, mu karere, twifuriza buriwese amahoro". 

Tariki 15 Gashyantare 2022, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwatesheje agaciro burundu ibirego byaregwagamo bamwe mubasirikare bakuru b’u Rwanda ku ruhare mu ihanurwa ry’indege y'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda ya Juvénal Habyarimana bivuze ko iki kirego kitazagarukwaho na rimwe mu butabera bw’icyo gihugu.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’imyaka isaga 20 umuryango wa Habyarimana ugejeje ikirego mu rukiko bashinja bamwe mubari abasirikare bakuru ba FPR-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege FALCON tariki 06/04/1994 yari iya Perezida Juvénal Habyarimana.

Iki kirego cyari cyaratanzwe n’umuryango wa Habyarimana n’inshuti zabo, bashyigikiwe cyane n’umucamanza w’Umufaransa Jean Louis Bruguière.

Abunganiraga mu mategeko abaregwaga muri iyi dosiye, aribo Me. Bernard Maingain na Me. Léon Forster, babwiye itangazamakuru ko iyi ari intsinzi y’ubutabera, kandi bikaba bitanga icyizere ko inkiko z’Ubufaransa zishobora kuba zigiye no guhagurukira abidegembya muri icyo gihugu, kandi bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kwezi kwa 5 n’ukwa 6 uyu mwaka wa 2022 mu karere ka Musanze haturikiye ibisasu biturutse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yuko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gice gishyira ibirunga ku ruhande rw'u Rwanda imirwano hagati y'igisirikare cya Congo FARDC n'abarwanyi bo mu mutwe witwaje intwaro M23 yongeye kubura muri uyu mwaka wa 2022 taliki ya 23 Gicurasi 2022, i Musanze humvikanye ibisasu biturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byangije inzu z’abaturage ndetse bikanabakomeretsa bamwe.

Ibi bisasu byaguye mu duce tubiri two mu mudugudu wa Gasizi mu murenge Kinigi bikaba bikekwa ko byaturutse muri Tshanzu ho muri Gurupema ya Jomba muri Rutshuru ahaberaga imirwano.

Abatuye muri aka gace ka Kinigi ntibahwemye kumva urusaku rw'amasasu ndetse tariki ya 10 mu kwezi kwa 6 ibindi bisasu byongeye kugwa ku butaka bw'u Rwanda mu karere ka Musanze maze igisirikare cy'u Rwanda (RDF) cyandika itangazo risaba igisirikare cya Congo guhagarika ubwo bushotoranyi ndetse gihumuriza abaturage ko igihugu kirinzwe bihagije. 

Iyi mirwano yakomeje kubyara umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda ndetse mu kwezi kwa 12 Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagarutse kuri uwo mwuka mubi wamaze iminsi hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushingiye ahanini ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaragiye ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhangayikisha umutekano w'icyo gihugu.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yavuze ko ibirego by'uko u Rwanda rushyigikira M23 bimaze igihe bivugwa ataribyo kandi bidateze kuzakemura ikibazo, ibi Perezida Kagame yabitangaje ku itariki 30 mu kwezi kwa 11 uyu mwaka ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi barimo Minisitiri w'ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin.

Ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda ni kimwe mubyo Perezida Kagame yamazeho umwanya munini ndetse yabanje guteguza abamukurikiraga ko agiye kubivugaho birambuye ku buryo atazongera kubigarukaho vuba.

Perezida Kagame yasaga nkusubiza abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bamaze iminsi bashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 no kumvikanisha ko badateze kuganira nayo kuko abayigize batabafata nk'abanyekongo kuko ahubwo ngo ari abanyarwanda ibyo u Rwanda rutahwemye guhakana.

Perezida Kagame yavuze ko na Congo ubwayo inyuranya imvugo ku barwanyi ba M23 mu biganiro byo mucyumba bakemera ko ari abaturage bayo ubundi bakajya mu bitangazamakuru bavuga ko ari abanyarwanda.

Yagize ati "birangiye ikibazo cyegejwe ku Rwanda nyamara mu nama y'abakuru b'ibihugu i Nairobi njye ubwanjye nibarije ikibazo cyoroshye cyane nti ese aba baturage bagomba kwitaho ni abanye-Congo, ni abanyarwanda cyangwa ni abanya-Uganda, icyo gihe abayobozi ba Congo basubije neza ko ari abaturage ba Congo, noneho tubona kuganira kuko mbere babise abanyarwanda kubera ko gusa bavuga ikinyarwanda , ni abaturage ba Congo kuko ibisekuru bakomokaho ari ibyo muri Congo.... None ni gute iki kibazo kirangiye kibaye icy'u Rwanda, ni ikibazo gikeneye umuti kigakemurwa mu nzira nziza ya nyayo kandi ni ibibazo bya Congo si ibibazo by'u Rwanda".   

Yakomeje agira ati "abaturage baturiye imipaka bajye baryama basinzire neza kuko umutekano turawubarindiye ndetse uwo ariwe wese watuma uwo mutekano uhungabana niwe twaraza amajoro adasinziriye". 

Ikibazo cya M23 kibamaze imyaka isaga 10 ari ihwa mu mubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uwo mutwe ugizwe ahanini n’abanye-Congo bavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bw'icyo gihugu batangije imirwano muri Mata 2012 basaba leta ya Congo kubaha uburenganzira bw'abavuga ikinyarwanda no gushyira mu bikorwa amasezerano leta yagiranye n'abahoze mu mutwe wa CNDP wari uwa Laurent Nkunda mu kwezi kwa 3 kwa 2009.

Nubwo muri 2013 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 basinye amasezerano yo guhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa iby'uwo mutwe wasabaga,Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyigeze ibikora, abarwanyi buwo mutwe bahise bahungira mu bihugu bihana imbibi na Congo birimo Uganda n'u Rwanda bategereje ko leta yabo ishyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe ariko ntabwo byigeze bikorwa, icyatumye bongera gusubukura imirwano kuri ubu igikomeje. 

Kurundi ruhande mu myanzuro iherutse gufatirwa i Luanda muri Angola nyuma y'inama yahuje abakuru b'ibihugu na za Guverinoma zo mu karere ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo , M23 yahawe amasaha 48 yo kuba yavuye mu duce yigaruriye muri Kivu y'amajyaruguru uwo mutwe wemera guhagarika imirwano ariko wanga kuva mu duce wigaruriye nkuko byasabwaga kuko bemezaga ko aho bari ari iwabo kandi imyanzuro yafashwe ikaba idategeka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyije birimo guhabwa uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo no kwinjizwa mu nzego z'ubuyobozi bw'igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ikibabaje aruko n'ibihugu by'amahanga bidashaka kujya mu mizi y'iki kibazo ngo gikemuke ahubwo bikaba bigendera ku mvugo ya Congo ko M23 ari umutwe ufashwa n'u Rwanda bityo ngo ntabwo ariko byagakwiye kugenda mu gihe koko hashaka gukemurwa ikibazo. 

Ati “Mbere na mbere bikwiriye kuba igisebo kuri aba bantu bose, kuko turi benshi, dufite ubushobozi, tuvuga ko dushaka gukemura ikibazo, ariko ntabwo gikemuka mu myaka irenga 20 ishize […] bireba ibihugu bikomeye bivuga cyane ku bijyanye n’ibibazo byibasiye ikiremwa muntu, uburenganzira bwa muntu, bihora bivuga ko bishaka gukemura iki kibazo, uburyo byicara bigakomeza guca ku ruhande iki kibazo, bishyira mu majwi abandi byo byiretse.”

Muri uyu mwaka turigusoza kandi, inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo ingabo na Polisi zoherejwe muri Mozambique kuva mu mwaka wa 2021, mu bikorwa byo gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, yari yugarijwe n’ibyihebe, zakoze ibikorwa birimo gufasha abaturage bari barakuwe mu byabo n’imirwano gusubira mu byabo.

Ikiciro giheruka ni icya tariki 13 mu kwezi kwa Munani 2022, aho ubuyobozi bw’inzego za gisivile muri Mocimboa da Praia n’inzego z’umutekano z’u Rwanda bakiriye ikindi cyiciro cy’abantu 437 bari mu nkambi ya Chitunda bari barataye ingo zabo kuva muri 2019 nyuma y’ibitero by’umutwe w’iterabwoba, ibituma kuva mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, abarenga 2630 ari bo bamaze gusubira mu ngo zabo mu mujyi wa Mocimboa da Praia no mu nkengero zawo mu gihe abagera ku 3.000 ari abatashye bo mu gace ka Awasse.

Aya makuru mwayateguriwe na Imaniriho Gabriel Isango Star

 Dec 30, 2022 - 10:40