Kayonza: Abanyamabangana nshingwabikorwa b’utugari bahize kuza mu ba mbere mu mihigo

Kuba akarere ka Kayonza kataza mu myanya ya mbere mu mihigo, abanyamabangana nshingwabikorwa b’utugari muri aka karere bavuga ko inyoroshyangendo za moto bahawe zizabafasha gukuraho ako gahigo katari keza, maze bazaze mu myanya ya mbere mu mihigo y’uturere.

kwamamaza

Mu byegeranyo by’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB by’umwaka wa 2021-2022,mu nkingi zitandukanye zirimo imiyoborere,ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage,ibi biba biri mu rwego rw’imihigo,akarere ka Kayonza gakunze kuza mu myanya 15 ya nyuma mu turere 30 tw’igihugu.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari,bavuga ko kuba bataza byibura mu turere dutanu twa mbere,biterwa n’uko nta buryo bagiraga bubafasha kugera ku baturage aho iyo mihigo iri kugirango bakangurire abaturage kuyishyira mu bikorwa.

Aha niho bahera bavuga ko moto bahawe zizabafasha kubasha kwesa iyo mihigo babe baza mu turere twa mbere mu  gihugu.

Umwe yagize ati "hamwe no kuduha moto inshingano za Gitifu w'akagari ziroroha, noneho irondo rizajya ripangwa mpari, umuhigo w'umutekano uraza kunyorohera kuwesa".  

Undi yagize ati "ubu biroroshye cyane njyiye kujya ngera mu midugudu ku buryo butangoye, ku mihigo y'ubukangurambaga byajyaga bitugora ariko ubungubu tugiye kunoza imihigo byumwihariko iy'ubukangurambaga".   

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette,ashima ubwitange bw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu gukora imirimo yabo ariko agasaba abahawe inyoroshyangendo za moto gukora birushijeho bityo ko nibaramuka batesheje imihigo neza nta rundi rwitwazo.

Yagize ati "ni abayobozi n'ubundi bari basanze bitanga bakora umunsi ku wundi ariko bagakora badafite uburyo buborohereza ingendo kugirango babashe kugera ku baturage, icyo twabasaba nuko izi moto zikoreshwa koko mu gukorera abaturage, aho ibintu bitagendaga neza kubera urwo rwitwazo rwuko bigoranye kuhagera ubungubu ngirango urwo rwitwazo rwavuyeho".  

Abanyamabanga nshingwabikorwa 30 bo mu karere ka Kayonza nibo bamaze guhabwa moto zizabafasha kubasha gushyashyanira umuturage. Ni mu gihe abandi 20 bazazihabwa ku kiciro kizakurikira.

Kugeza ubu mu turere turindwi tugize intara y’Iburasirazuba,tubiri gusa nitwo dusigaye tutaraha abanyamabanaga nshingwabikorwa b’utugari inyoroshyangendo za moto.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Kayonza

 Feb 16, 2023 - 08:34