Gisagara: Abarema n'abaturiye isoko rya Ndora babangamiwe n'umunuko uva mu kimoteri cy'imyanda

Mu Karere ka Gisagara bamwe mu barema n'abaturiye isoko rya Ndora, baravuga ko babangamiwe n'umunuko uva mu kimoteri cy'imyanda cyashyizwe hagati y'ingo z'abaturage, bagasaba ko cyakwimurwa kitarabatera indwara.

kwamamaza

Iki kimoteri abaturage bagaragaza ko kibabangamiye kiri mu Murenge wa Ndora, hafi n'isoko aho bamwe mu baba bariremye bafata imyanda bakayimenamo bayicishije hejuru y'urukuta bikarushaho kongera umwanda.

Icyifuzo cyabo ngo ni uko cyakwimurirwa ahitaruye ingo z'abaturage, bikagabanya n'indwara ziterwa n'umwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ndora Nsanzimana Theogene, avuga ko ibyakozwe byari ukwirwanaho, ariko ko bateganya ku kimurira ahadashyira mu kaga ubuzima bw'abaturage.

Ati "hari ibiba byarakozwe mu bihe byatambutse abantu bifashisha ariko turatekereza gushaka ikimoteri kure y'abaturage kugirango bagire ubuzima bwiza, ibyakorwaga byari ibibafasha mu buryo bw'ako kanya ariko mu buryo burambye ntabwo aribyo turimo turashaka ahantu kure hatandukanye n'aho abaturage baba batuye, ukwezi kwa 10 kurarangira byatunganye kuko twabishyize muri gahunda zihutirwa". 

Iki kimoteri kiramutse kitimuriwe igihe, cyangwa ngo gishyirweho uburyo bwo kugicungira umutekano, cyakongera indwara ziterwa n'umwanda dore ko ngo kuba kidacukuye ari kimwe mu byongera umwanda.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Oct 25, 2023 - 20:58