Musanze: Gahunda y'igitondo cy'isuku no kubungabunga ibidukikije iri guca umwanda

Abatuye mu murenge wa Gataraga w'akarere ka Musanze baravuga ko gahunda yiswe igitondo cy'isuku iri guca umwanda muri aka gace bitewe nuko umaze kuba umuco wa bose.

kwamamaza

Iyiswe gahunda y'igitondo cy'isuku mu karere ka Musanze itangira saa moya n'igice za mugitondo, ukaba umunsi ugaruka buri wa 2 w'icyumweru. ni isaha ihuriza hamwe abantu mu gitondo buriwese akitabana igikoresho cy'isuku, abagore n'abakobwa bo mu itsinda ry'abateramahoro ba AKWOS bafatwa nk'inkingi ya mwamba muri ibi bikorwa, kuburyo byatumye n'abagabo baha bamaze kubifata nk'umuco.

Igitondo cy'isuku gahunda iba yiganjemo abagore n'abakobwa siyo gusa ibahuza ngo kuko banagira uruhare mu gukora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije byo kwandurura imyaka yangiza ibidukikije bakayikoramo imitako ibyo bahembewe nyuma yo gukora isuku, mu matsinda atanu buri rimwe rigahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100. Ibyo bavuga ko bibatera imbaraga zo gukora byinshi byagutse.

Icyishatse Neema umukozi w'umuryango uharanira iterambere ry'umugore n'umukobwa ubinyujije muri siporo (AKWOS), arasaba aba bibumbiye mu matsinda bahawe aya mafaranga kuzayakoresha ibibateza imbere bakubaka ubudahangarwa bw'umugore wo mucyaro.

Micomyiza Herman Umuyobozi w'umurenge wa Gataraga arashima intabwe imaze guterwa mu isuku bitewe na gahunda y'igitondo cy'isuku akanashimira aya matsinda ku musanzu batanga akanasaba abatuye muri uyu murenge kwita no ku isuku yo ku mubiri n'imyambaro.

Iyi gahunda y'igitondo cy'isuku yahujwe no guhemba abagize uruhare mu kubungabunga ibidukikije yakozwe mugihe AKWOS iri muri gahunda yo kugaragaza uruhare rw'umugore n'umukobwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ndetse no kubungabunga ibidukikije. 

Abahanga n’abashakashatsi mu by'isanzure bagaragaza ko mugihe ari ntagikozwe mu kurengera ikirere byazagira ingaruka mbi ahazaza ku cyirere kuko byazangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba Ozone.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Musanze. 

 Nov 2, 2023 - 12:46