Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gufatanya n’ubuyobozi gusubiza mu ishuli abana barivuyemo
Mar 1, 2024 - 15:50
Ubuyobozi bw’akarere burasaba abaturage n’abafanyabikorwa b’akarere gusenyera umugozi umwe muri gahunda ya zero out of school children igamije gutuma abana bavuye mu ishuri barisubiramo ndetse no gufasha abandi kutazarita. Ni nyuma y’uko abana 14 bo mu murenge wa Kigabiro bari barataye ishuri bafashijwe kurisubiramo.
kwamamaza
Gahunda ya Zero out of school children igamije gusubiza abana mu ishuri baritaye ndetse no kurinda ko hari umwana wakongera kurita. Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana buvuga ko iyi gahunda ihuriweho n'ibyiciro bitandukanye nk'uko bisobanurwa na Umutoni Jeanne; umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Yagize ati: “Ni tujyanemo! Aka karere gafite intero yo kujyanamo muri gahunda zose. Muri uyu mushinga rero harimo umubyeyi, umuyobozi, hakabamo n’umurezi. Nk’uko mwabibonye, ababyeyi bishimye cyane kuko hari bimwe uzafasha kugira ngo abana ntibate ishuli. Nubwo tuzafatanya ubukangurambaga ariko harimo n’amahugurwa mu buryo bwo kubegera kugira ngo bakangurirwe kugana ishuli.”
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro bavuga ko bakijijwe agahinda ko kubona abana babo birirwa mu muhanda nyuma yo kuva mu ishuli bitewe n'ubushobozi bucye bwo kubabonera ibikoresho, ubwo abo bana bafashwaga kurisubiramo.
Bashimye ubuyobozi n'abafatanyabikorwa bari kubafasha gutuma abana babo bongera kwitabira ishuli.
Umwe ati: “ageze mu wa kane nuko arahaguruka ajya mu muhanda. ubwo bagera ubwo bamufata nkajya kuri RIB kumuzanayo nuko mbona umwana aragarutse. Umwana ndamuganiriza cyane, anyemerera ko yakwiga. N’umwana ubwe afite umunezero wo gusubira mu ishuli.”
Undi mubyeyi yagize ati: “bagize igitekerezo cyo kudufashiriza abana bakabona na minervale, byangoraga kubera ko nabaga njyenyine , nta wundi ubasha kumfasha.”
“nta mkoro narimfite yo kumufashisha, nta makayi n’amakaramu kuko narayaburaga ariko ubu ndashima Imana ko bayampaye. Nabaga nshaka ko asubira mu ishuli ariko nkabura ubushobozi, none kuba asubiyemo Imana ishimwe n’abaduteye inkunga barakoze Imana ijye ibaha umugisha.”
Visi Meya Umutoni Jeanne, yashimiye umufatanyabikorwa STT Company urimo kwifatanya na Leta muri gahunda ya zero out of school Children. Yaboneraho gusaba abafatanyabikorwa bose gukomeza gutera inkunga iyo gahunda yo gusubiza abana mu ishuri ndetse no kubarinda kurivamo.
Yagize ati: “ abantu bose baze dufatanye kuko n’abaturanyi bafasha abagenzi babo. Abafatanyabikorwa bacu, abanini n’abatoya, bose baze dufatanye. Kurerera uru Rwanda ntabwo ari iby’umwe. Kugira ngo umwana atazitwaza ko yabuze ibikoresho nuko areke ishuli, ahubwo ajye ku ishuli n’ibikoresho bimusangemo.”
"abadufashije ni abafatanyabikorwa bacu kandi beza, ariko turabasaba kongeramo imbaraga.”
Abana 23 bo mu miryango itishoboye bo mu murenge wa Kigabiro wo mu karere ka Rwamagana bahabwa ibikoresho by'ishuri birimo amakaye n'amakaramu,ibikapo ndetse n'imyambaro y'ishuri. Muri abo 23 harimo abana 14 bari bararitaye.
Ni mu gihe imiryango yabo yahawe umufuka w'umuceri na litiro y'amavuta, ibyo byose bifite agaciro ka miliyoni n'igice z’amanyarwanda.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


