Abanyeshuri basoje kwiga kuvura amatungo bavuga ko hari abadaha agaciro uyu mwuga

Abanyeshuri baherutse gusoza kwiga kuvura amatungo muri kaminuza y'u Rwanda ndetse banarahirira kwinjira mu rugaga rw’abayavura kinyamwuga bavuga ko hari bagenzi babo bataraha agaciro umwuga wo kuvura amatungo nyamara bo bakabona utanga umusaruro.

kwamamaza

Ni imyumvire aba banyeshuri banenga bagasaba urubyiruko rusuzugura umwuga wo kuvura amatungo n'indi myuga kubiha agaciro kuko umwuga wo kuvura amatungo ukungahaye.

Umwe yagize ati "akenshi nk'urubyiruko hari abantu baba badakunze ibintu byo kwita ku matungo, abantu badakunda ibintu by'ubworozi abo nibo baba bavuga ngo ntabwo nabyiga ariko azi agaciro k'ibirimo, dukenera kurya kubera tworoye, dukenera kurya kuko twahinze, aramutse azi agaciro kabyo yabikunda akabyiga".

Undi yagize ati "abenshi bafite imyumvire ko veterineri aciriritse, bakabaye babyumva mu bundi buryo, icy'ingenzi ntabwo ari uko wakeye cyane icy'ingenzi ni icyo uri bukore ni icyo uri butange ndetse nicyo uri bubonemo".      

Inzobere mu by’ubuvuzi bw’amatungo zivuga ko abantu bakwiye guha agaciro imivurire y’amatungu kuko iyo indwara ziyafashe bishobora no kwibasira abantu cyane ko izi ndwara zishobora no kujya mu bantu.

Dr. Rolien Ntamugabumwe ni inzobere mu buvuzi bw'amatungo nibyo asobanura.

Yagize ati"ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 60% by'indwara zifata abantu ziba zavuye ku matungo, yaba ari amatungo abana n'abantu cyangwa inyamaswa zo mu gasozi, turamutse tubashije gukora mu buryo amatungo aba ameze neza nta kibazo na kimwe afite, tuba tunagira uruhare rukomeye mu kubungabunga cyane ubuzima bw'abantu, hari indwara nyinshi zifata amatungo zigafata n'abantu icyarimwe nk'indwara y'ibisazi by'imbwa, igituntu na teniya".      

Dr.Tumusabe Marie Claire umuyobozi wungirije w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo RCVD avuga ko abantu bakwiye guha agaciro abavura amatungo ndetse anavuga ko abize umwuga wo kuvura amatungo bakwiye kubikora kinyamwuga.

Yagize ati "iyo wavugaga ubworozi mu myaka yo hambere umuntu yahitaga yumva inka ariko umunsi ku wundi ubworozi dukora uyu munsi ni ubworozi bwa kinyamwuga, bwabundi buzaha umworozi amafaranga, ntabwo rero wabyaza umushinga wawe amafaranga utawitayeho, amahirwe arahari menshi kuko hariho n'udushami tumwe na tumwe nta bantu dufite badukora".  

Ni ibintu bivugwa mu gihe leta y’u Rwanda yo isanzwe ifite gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi aho inateza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ni gahunda ishobora gukomwa mu nkokora na bamwe mu rubyiruko bataraha agaciro umwuga wo kuvura amatungo ariyo mpamvu hakwiye ubukangurambaga no kumenyakanisha uyu mwuga kugira ngo uteze imbere abawukora ndetse banavure amatungo kuko asanzwe anafite akamaro mu bukungu bw'u Rwanda.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Nov 24, 2022 - 08:21