Musanze: Abamugariye ku rugamba barasaba gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batujwe mu mudugudu wa Susa uherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze barasaba ko basubizwa uburenganzira ku mazu bubakiwe ngo abateze imbere kuko batazi uko bayambuwe.

kwamamaza

Abamugariye kurugamba rwo kubohora igihugu, batujwe mu mudugudu wa Susa mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, muruhande rwa mbere barashimira Leta yari yahaye imirimo yabo agaciro ikanabubakira amazu yo kubafasha kwiteza imbere, kurundi ruhande aba bamugariye kurugamba bakanenga kuba ibi bikorwa bahawe bigiye kumara imyaka icumi byubatswe aha, ntacyo bibinjiriza nyamara ngo kw'ikubitiro bari babihawe bakabikodesha bikabinjiriza amafaranga.

Ngo kuba izi nzu bubakiwe zidakora hari n'abaterwa agahinda nuko zigenda zangirika, ntibasibe kubigaragaza ariko ntibinagire igisubizo bitanga, bagasaba ko basubizwa uburenganzira ku mitungo yabo nkuko bari bigiwe uwo munshinga mbere.

Umwe yagize ati "turifuza ko nka Leta yacu yadufasha ibi bintu yadukoreye byiza by'iterambere ko babisigasira ntibyangirike ku buryo inzu zagwa hasi".   

Mm Kamanzi Axelle umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo cy’abamugariye ku rugamba bari kugikurikirana kubufatanye n’izindi nzego zitandukanye ku buryo mu minsi ya vuba kiraba kibonewe igisubizo.

Yagize ati "hamwe n'inzego dufatanya turimo kugisesengura kugirango tugihe umuti urambye ariko n'abariya bubakiwe amazu abyare umusaruro nkuko igitekerezo cyari kiri mbere umushinga ukorwa, turi kubikurikirana mu gihe cya vuba biraza guhabwa umurongo, turimo kubinoza no kubinonosora hamwe n'abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'ikigo kireberera abavuye ku rugamba n'abandi bafatanyabikorwa kugirango bizabone umuti urambye bibyare umusaruro, icyari kigamijwe hubakwa ariya mazu kigerweho".  

Aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, aya mazu bari bayubakiwe na komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, uretse no kuba barambuwe uburenganzira kuri aya mazu bubakiwe mu buryo bavuga ko batasobanukiwe, banagaragaza ko imibereho myiza yabo yari ishingiye ku iterambere bakomora kuri iyo mitungo yakomwe mu nkokora no kuyamburwa dore ko abenshi basigaranye intege nke z'uburwayi. 

Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango star I Musanze

 Feb 13, 2023 - 07:18