Ikibazo cy'ubucucike mu bigo gororamuco kigiye kubonerwa umuti

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda iravuga ko hari gukorwa inyigo kugirango ikigo kinyurwamo by’igihe gito kizwi nka Transit Center gihindurirwe izina, inshingano ndetse n’ubushobozi maze kikaba Basic Rehabilitation Centers bisobanuye ubugororamuco bw’ibanze mu buryo bwo kugabanya ubucucike bw’abashyirwa mu bigo gororamuco ndetse n’ubugaragara mu magereza.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yasobanuriraga abadepite mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside, bimwe mu bibazo byagaragaye mu isesengurwa rya raporo ya komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu y’umwaka 2021-2022, hagaragaye ko hari aho uburenganzira bwa muntu butubahirijwe uko bigomba.

Ubwiganze bw’ubucucike haba mu magereza ndetse no mu bigo gororamuco ngo ni kimwe mu byashingiweho n’iyi komisiyo, akenshi ngo ubu buterwa n’ukutarobanura ibyaha bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Musabyimana Jean Claude Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aravuga ko umuti w’iki kibazo wamaze gutekerezwaho aho ikigo kinyurwamo by’igihe gito kigiye guhindurirwa izina n’inshingano.

Yagize ati "turi gutekereza kuvugurura ibigo gororamuco turifuzako bitaba ibigo binyurwamo by’igihe gito (Transit Center) ahubwo bikaba Basic Rehabilitation Centers ahantu bazajya bafatwa bajyanwe iminsi 2 cyangwa 3 bigishwe basubire muri sosiyete ariko bemeye kwitwara neza, ahubwo turashaka kiba ikigo gororamuco cy'ibanze kigahabwa ubushobozi".  

Ngo ibyo bikazafasha kugabanya abajyanwa muri ibi bigo nabyo bigabanye ubucucike bitewe n’ubushobozi iki kigo kizaba cyahawe, nibyo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude agarukaho.

Yagize ati "bizadufasha kongerera ubushobozi inzego zose, abantu bafite ibibazo byoroshye bakaba bagarukira aho, abafite ibazo bikomeye bakazamuka bakajya muri bya bigo binini bya Gitagata, Nyamagabe, Iwawa ariko hakagira n'abandi basigara hasi bagasubira muri sosiyete nta kibazo biteye, nibwo buryo bwo kubikemura noneho bya bigo bihabwa ubushobozi bushoboka kugirango bibe bifite ibyangombwa byose".    

Ubwo izina rizaba ryahindutse, iki kigo ntabwo kizongera kwitwa ‘Ikigo gororamuco kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Transit Center) ahubwo kizajya cyitwa "Ikigo gororamuco cy’ibanze (Basic Rehabilitation Center).

Biteganyijwe ko nta gihindutse mu mwaka utaha w’ingengo y’imari 2023/2024 iri tegeko rishya rizaba ryamaze kwemezwa.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 17, 2023 - 03:23