Bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe barinubira akato bahabwa

Bamwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko hari igihe bakorerwa ihohoterwa cyangwa bakimwa serivise runaka igihe bazikeneye, ibyo babona nk’aho ari akarengane baba bari gukorerwa.

kwamamaza

Aba bafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ariko bagezweho n’ubuvuzi, baravuga ko hari ubwo bimwa serivise bagomba guhabwa, ndetse bakanahohoterwa n’abakabafashije mu gihe byamaze kumenyekana ko bafite ubwo burwayi.

Madame Umutesi Rose umuyobozi mukuru w’umuryango w’abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe NOUSPR Ubumuntu aravuga ko koko hari ihohoterwa n’akarengane bikorerwa abafite ubwo burwayi, ndetse ngo akenshi bitangirira mu miryango yabo aho ahera asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugirango ibyo bibashe gucika kuko umurwayi ufata imiti aba ameze neza mu mitekerereze.

Yagize ati "turacyafite abantu bafungiye mu mazu kubera uburwayi bwo mu mutwe, umuryango ukumva nta kindi wamukorera uretse ku mufungirana munzu, inzego z'ibanze zizi ko uwo muntu afungiranwe munzu zikwiriye kudufasha tukagerageza uko dushoboye tukamujyana kwa muganga, imbogamizi zo ziracyari nyinshi, dufite abana batazi ba se kubera ko bafashe ba nyina kungufu barwaye, dufite abamburwa imitungo  kubera ko babafata nk'abarwayi bo mu mutwe, ntabwo umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ibyo avuga byose bipfuye". 

Dr. Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cyita ku buzima mu Rwanda RBC aravuga ko mu buryo bwo kwirinda ubwiyongere bw’ibyo ngo ku bigo nderabuzima hashyizweho ahatangirwa serivise z’ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kuko abo ari abarwayi nk’abandi bose ndetse bakwiye kwitabwaho.

Yagize ati "umurwayi wo mu mutwe ni umuntu nk'abandi ni uwa Leta, tugerageza kubaka Ndera ariko Leta irareba iti dukurikije abarwayi benshi dufite mu gihugu ntabwo bishoboka ko Ndera yashobora kubavura, hajyaho icyemezo cyuko amavuriro yose yo mu Rwanda ko agomba kwakira umurwayi wo mu mutwe".    

Amwe mu mahohoterwa abafite uburwayi bwo mu mutwe bakorerwa harimo gufatwa ku ngufu, guhabwa akato, kugumishwa munzu, guhambirwa, kutagira aho baba no kwimwa bumwe mu burenganzira kuri serivise,

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Mar 23, 2023 - 07:15