Nyaruguru: Bamwe mu baturage barashima gahunda ya “Tuzamurane mu iterambere” mu makoperative

Mu karere ka Nyaruguru, bamwe mu baturage barashima gahunda ya “Tuzamurane mu iterambere” kuko ibafasha kuva ku rwego rumwe mu byo bakora mu buhinzi n’ubworozi bakajya ku rundi rufite icyerekezo cy’iterambere rirambye.

kwamamaza

Uburyo abaturage bita “Tuzamurane” aha i Nyaruguru, bukorwa n’amakoperative amaze gutera imbere aho atera inkunga andi mato arimo n’amatsinda ataragera ku rwego rwo kuba koperative, yewe ataragira n’ubushobozi bwo gukora imishinga migari.

Koperative y’ubuhinzi bw’ibigori n’ibirayi Cyanyirankora-Kivu ni imwe mu zatewe inkunga na Koperative y’ubuhinzi bw’icyayi COTHEMUKI, ingana na miliyoni 3 z'amafaranga y'u Rwanda itazishyura. Abayigize bagashima cyane iyi gahunda ya “Tuzamurane”.

Umwe yagize ati "twahingaga ibigori, tugahinga ibirayi ariko noneho inkunga duhawe igiye kuduteza imbere mu buryo bwo kubona ifumbire tugiye kugura ingurube ubundi buri munyamuryango wese abe afite aho ava naho agera, nyuma yo korora duteye imbere tuzakora uruganda rw'akawunga". 

Sikubwayo Callixte uyobora COOTHEMUKI, imwe mu makoperative atera inkunga aya matsinda n’amakoperative mato. Avuga ko gutera inkunga abandi nta gihombo babibonamo kuko nta terambere rirambye bageraho baturanye n’abadateye imbere.

Yagize ati "umaze kubona umeze neza ntabwo wakwifuza ko undi muntu yabaho nabi, iyo umuturanyi wawe ashonje nawe uba umerewe nabi, umuturanyi wacu aramutse yiteje imbere natwe twariteje imbere byaba byiza kurushaho, twiteze ko abo dutera inkunga baziteza imbere bagatanga amafaranga ya ejo heza , Mituweli no kurihira abana amashuri". 

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigega cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere ry’Afurika (USADF) ishami ry’u Rwanda Uwamungu Jean Claude, avuga ko ibikorwa by’aya makoperative makuru azamura amato ari ingenzi mu bukungu, agasaba ko abazamurwa nabo bazakomeza umurongo mwiza wo kuzamura abandi.

Yagize ati "umusaruro niryo terambere rigeze kuri buri wese, nkaba bahawe inkunga nibakora neza bazakomeza bajyane na gahunda z'iterambere za Leta y'u Rwanda, twifuza ko ibibagezeho nabo babigeza ku bandi".   

COOTHEMUKI igeze ku rwego rwo kuzamura andi makoperative, nyuma yo gufashwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kunoza imicungire y’umutungo, iva ku musaruro ungana na toni 55,570 mu 2013 igera kuri toni 1,552,692 mu 2022.

Mu bihe bitandukanye yatanze inkunga ku yandi makoperative ingana na 6,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda, kandi ngo izabikomeza.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyaruguru

 May 8, 2023 - 08:41