Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, irasaba abagore n’abakobwa kwitinyuka ku ikoranabuhanga

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, irasaba abagore n’abakobwa kwitinyuka ku ikoranabuhanga, kuko ngo igihugu kitatera imbere igice kimwe gikomeje gusigara inyuma.

kwamamaza

Bamwe mu bagore n’abakobwa bagaragaza ko abo mu bice by’icyaro bakigowe cyane no kwisanga ku ikoranabuhanga bityo ngo hakenewe imbaraga kuko inzitizi zitabura.

Vanessa Isheja, yahuguwe ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga ndetse byamubyariye akazi. Arasaba ko ibikorwa byo kwita ku bagore n’abakobwa byagezwa no mu bice by’icyaro.

Ati "akenshi abana b'abakobwa turacyafite kwitinya ndetse n'abafite ibyo bazi baracyahura n'ibibazo byo kuba batabasha kubona abo babibwira, ntiturebe gusa mu mujyi wa Kigali, hari abana bo hasi mu cyaro batabasha kubona mudasobwa interinete zikiri ikibazo mu mirenge yabo kandi nabo bifuza kuba bakora ibyo bintu aka kanya".  

Mm. Jennet Kem, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku bagore (UN Women) mu Rwanda, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari byinshi bimaze gukorwa, ariko kandi ngo hanakenewe guhuza imbaraga kugira ngo babashe kubigeraho mu buryo burambye.

Ati “Byinshi byarakozwe, ahari nicyo gihe ngo twese duhurize hamwe imbaraga, kugira ngo dutegure neza ahazaza h’ihame ry’uburinganire dushingiye kubimaze gukorwa, ni ngombwa cyane kugira ngo uburinganire n’iterambere ry’umugore bikomeze kwimakazwa muri iki gihugu.”

Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko kugeza ubu imyumvire ku ikoranabuhanga igenda ihinduka, gusa ngo inzitizi ku bagore n’abakobwa ziracyahari koko, ndetse ngo bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Ati "turi mu nzira nziza ariko ntabwo biragera kuri bose, mbere babwirwaga ko ikoranabuhanga ari iry'abahungu ariko ntabwo ariko biri , ikorabuhanga ni irya twese nkuko tubishishikariza abanyarwanda bose turashyira umwihariko no kubakobwa kuko haracyariho imbogamizi kugirango twese tujyane hamwe mu gihugu kuko ntabwo twatera imbere nk'igihugu hari igice kimwe cyasigaye".

Imibare y’ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko kugeza ubu umubare w’abagore n'abakobwa bitabira ikoranabuhanga uri hasi ugereranyije n’uw’abagabo aho abantu bafite hejuru y’imyaka 21 batunze telefoni zigezweho bangana na 62,9% muri bo abagabo ni 86,2% naho abagore bakaba 79%.

Ku rwego rw’isi umugore umwe muri batatu niwe ushobora kugera ku ikoranabuhanga byoroshye, naho mu bihugu bikennye abarigeraho bakaba 32,9 % ugereranyije n’abagabo.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho/ Isango Star Kigali

 Nov 8, 2023 - 15:33