Nyamagabe: Abajyanama b'ubuzima barasaba amafaranga amaze umwaka bemerewe

Mu Karere ka Nyamagabe, bamwe mu bajyanama b’ubuzima barasaba ko bahabwa insimburamubyizi imaze umwaka n’amezi atatu bayemerewe ubwo bitabiraga amahugurwa ajyanye n’ibyo bakora.

kwamamaza

Umwe mu bajyanama b’ubuzima b’aha i Nyamagabe, aravuga ko ngo bitabiriye amahugurwa mu byo bakora, babwiwe ko ku munsi bari buhabwe insimburamubyizi ingana n’ibihumbi bitatu (3000Frw) kuko babaga bataye imirimo yabo.

Mu gihe cy’icyumweru bamaze bayarimo ntacyo bikorera iwabo mu ngo, kuva mu kwa kane umwaka ushize kugeza magingo aya ntibarahabwa ibyo bari basezeranyijwe nk’uko akomeza abisobanura.

Yagize ati “umwaka uri kurenga tutarayabona y’icyumweru cyose hari n’andi badufite y’iminsi 3, kumara icyumweru ugenda wikoramo nta n’ikintu kinjiye mu rugo ni ikibazo baraturangaranye rwose”.

Ngo ikibazo cyabo bakigejeje ku babayobora mu karere, bakigeza no ku buyobozi bw’ibitaro bya Kaduha byari byateguye ayo mahugurwa, ariko nta gisubizo cyiza bahawe binabagiraho ingaruka mu kubonera ubwisungane bwo kwivuza imiryango yabo.

Gusa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Agnes avuga ko ikibazo agiye kugikurikirana ariko ngo banakwiye no kubyaza umusaruro amahirwe, aba ari aho batuye.

Yagize ati “icyo kibazo cy’agahimbazamusyi cyaba ikibazo twasuzuma tukamenya uko kimeze kuko ntabwo narinkizi nk’ikibazo ariko umujyanama w’ubuzima yahujwe n’amahirwe yaho akorera akabona icyo akuraho amafaranga ntabwo byamunanira gutanga mituweli, igihari si uko umuntu yatangirwa mituweli ahubwo ikibazo nuko umuntu yabura aho akura amafaranga yo kuyitanga, nk’ubuyobozi tuzafatanya n’abaturage babashe kubona amahirwe abasha gutuma babona amafaranga yo gukemura bimwe mu bibazo”.

Aba bajyanama b’ubuzima biganjemo abo mu Murenge wa Buruhukiro bagaragaje iki kibazo, bavuga ko ubusanzwe ibyo bakora byo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku baturage, babikorana ubwitange.

Ngo hajemo kwizezwa ikintu nti bagihabwe kandi baragize ibyo bahomba, birushaho kubasubiza inyuma mu mikorere yabo ya buri munsi. 

Inkuri ya Rukundo Emmanuel/ Isango Star Nyamagabe

 Jul 24, 2023 - 09:59