Uruhare rw'ikoranabuhanga mu buvuzi bugamije kurwanya no gukumira ibyorezo

Inzobere mu by’ubuvuzi bukoreshejwe ikoranabuhanga ziravuga ko ubufatanye bw’ibihugu ku bijyanye n’ubuvuzi ari ngombwa kugirango bifatanye gukumira no kurwanya ibyorezo by’inzaduka.

kwamamaza

Ni mu mahugurwa y’icyumweru yari agamije kuzamura ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi aho abiga ubuganga ku rwego mpuzamahanga baturutse mu bihugu umunani byo ku mugabane w’Afurika bari bateraniye i Kigali mu cyiswe Scoph Africa Summer School 2022.

Abo basobanura ko nk’abaganga b’ejo hazaza bimirije ikoranabuhanga imbere kugirango rizafashe isi n’abantu kurwanya zimwe mu ndwara zitera umunsi k’umunsi harimo n’ibyorezo.

Umwe yagize ati "ni amahugurwa twize mbere na mbere turebera uruhare rwacu  mu kuzamura urwego rw'ubuzima ariko dukoresheje ikoranabuhanga, aho twarebeye hamwe uburyo nk'abayobozi b'ejo hazaza nk'abazagira uruhare mu gufata imyanzuro igamije mu guteza imbere urwego rw'ubuzima, ese ni uruhe ruhare rwacu, ese ni ubuhe buryo twabikoramo kugirango urwo rwego rw'ubuzima rurusheho gutera imbere kandi duteza imbere n'ikoranabuhanga mu gukoresha serivisi n'itangwa ryayo".

Undi yagize ati "ikoranabuhanga mu bice byose bitandukanye niryo isi iri kwerekezaho amaso ndetse ni naryo iganaho ,ntago rero igice cy'ubuzima aricyo cyasigara inyuma niyompamvu n'insanganyamatsiko yacu y'uyu mwaka twibanze ku buvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ese bwafasha iki mu guteza imbere ubuzima, si ubw'abanyarwanda gusa, twizeye ko ubumenyi bakuyemo ahangaha buzabafasha bakagenda bakabujyana iwabo ndetse bukabategura ko  bazavamo nabo abaganga beza kuko abanyeshuri  biga ubuganga nibo baganga b'ejo hazaza".  

Hagenimana Jean Maurice inzobere mu by’ubuvuzi akaba n’umuyobozi ushinzwe ibicuruzwa mu kigo gitanga ibikoresho bikenerwa kwa muganga Viebeg Medical mu cyashyize mu bikorwa ayo mahugurwa avuga ko ubufatanye bw’ibihugu ari kimwe mu bishyigikira imishinga nk’iyo y’ubuvuzi bw’ikoranabuhanga kandi  ibyo ngo bitanga umusaruro.

Yagize ati "ubufatanye bwo ni ngombwa buranakenewe cyane kuko mu bufatanye niho hava mu kurwanyiriza hamwe  kabone nubwo byaba ari ikibazo gikomeye cyane, ni ikintu cy'ingenzi cyane cyinakenewe no gushyirwamo ingufu cyane kugirango ibyorezo bya hato na hato bikunda kuba byagaragara hano muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara  bibashe kuba byabasha gucika, rero mu bufatanye bwacu twese ni ngombwa yuko ayo makuru atangwa, ni ngombwa yuko ayo makuru ahererekanwa , ni ngombwa yuko buri umwe aho ahagaze byoroherana hagati yacu kugirango tube twahererekanya amakuru bityo ubuzima bubashe kuba bwacungurwa".    

Scoph Africa Summer School 2022, yitabiriwe n'abanyeshuri bagera kuri 50 biga ubuvuzi harebwa uruhare rw'ikoranabuhanga mu buvuzi bugamije kurwanya no gukumira ibyorezo. abitabiriye kuri iyi nshuro ni abaturutse mu bihugu 8 birimo u Rwanda, Burundi ,Cameroun, Zimbabwe, Sudan ,Ethiopia, n’Ubudage.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Sep 26, 2022 - 08:12