Rutsiro: Umupolisi yarashe Umu-DASSO n'umuturage nawe ahita yirasa

Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza, Umupolisi yarashe Umu-DASSO n’umuturage, nawe ahita yirasa mucyico ahita apfa.

kwamamaza

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yahamirije Isango Star aya makuru, anavuga ko umurambo w’uwo mupolisi wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute (RFI) mu gihe abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya CHUK.

Yagize ati ati "nibyo, hari Umupolisi wari uri ku kazi yarashe abantu 2, harimo umuturage umwe na DASSO bari kumwe ku kazi, abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya CHUK, umurambo w'Umupolisi wajyanywe muri RFI, iperereza ryahise ritangira kugirango hamenyekane icyabimuteye."

Umuvugizi wa Polisi akomeza avuga ko Umu-DASSO n’umuturage batigeze bitaba Imana ahubwo ko bakomerekejwe n’amasasu ndetse ko bahise bajyanwa kuvurirwa i Kigali muri CHUK.

Polisi ikomeza ivuga ko ubu iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye uyu mupolisi kurasa aba baturage.

.

 Dec 10, 2025 - 11:11