
Rutsiro: Umupolisi yarashe Umu-DASSO n'umuturage nawe ahita yirasa
Dec 10, 2025 - 11:11
Mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza, Umupolisi yarashe Umu-DASSO n’umuturage, nawe ahita yirasa mucyico ahita apfa.
kwamamaza
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yahamirije Isango Star aya makuru, anavuga ko umurambo w’uwo mupolisi wajyanywe muri Rwanda Forensic Institute (RFI) mu gihe abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya CHUK.
Yagize ati ati "nibyo, hari Umupolisi wari uri ku kazi yarashe abantu 2, harimo umuturage umwe na DASSO bari kumwe ku kazi, abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya CHUK, umurambo w'Umupolisi wajyanywe muri RFI, iperereza ryahise ritangira kugirango hamenyekane icyabimuteye."
.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


