Hari abagize Inteko Ishinga Amategeko basanga leta yateza imbere ibihingwa ngandura rugo

Hari abagize inteko ishinga amategeko basanga leta yateza imbere ibihingwa ngandura rugo nabyo bikajya byoherezwa mu mahanga bityo bikinjiriza u Rwanda amafaranga menshi byiyongera ku bisanzwe byoherezwayo birimo kawa icyayi n’ibindi.

kwamamaza

Aba bagize inteko ishinga amategeko basanga leta yagira icyo ikora igateza imbere ubuhinzi, ikita ku bihingwa nk’ibirayi ibishyimbo n'ibindi ku buryo byagira agaciro bigatanga umusaruro ku buryo byajya byera cyane ndetse bikanoherezwa mu mahanga bityo u Rwanda rukinjiza amafaranga menshi abivamo nkuko n'ibisanzwe byoherezwayo nk’ikawa, icyayi n’ibindi nabyo bitanga umusaruro.

Hon. Nkusi Juvenal Umusenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati "niba ibigori n'ibishyimbo bishobora kuzanamo ama dovize kandi tukabona aruta bya bihingwa byari bisanzwe bizwi ko ari ibyo kohereza hanze, icyo twakora cyose gishobora kugira akamaro, dukore cyane twongere umurimo aho hantu niho twagakwiye gushyira imbaraga n'ibikorwa byose bigatuma abantu babasha gukora ku buryo buhagije kugirango ibyo byose bigire icyo bitanga".      

Mu bindi kandi Senateri Nkusi Juvenal agarukaho n’uko ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga bwakwitabwaho birushijeho bugakomeza kwinjiriza u Rwanda menshi.

Yakomeje agira ati "hari imishinga ishinzwe kugirango yohereze ibintu mu mahanga, habuze iki ko dufite ubumenyi buhagije uburyo ibyo bintu byubatswe kugirango dushobore kuba twabijyana ahandi kuko kugera ku isoko byashoboka".   

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko n’ubusanzwe leta ikomeza gushaka uko u Rwanda rwakongerera agaciro ibihingwa bigakomeza gutanga umusaruro, icyakora asaba abanyarwanda kongera imbaraga mu buhinzi ndetse n'ubworozi kugirango bafatanye na leta kongerera agaciro ibihingwa.

Yagize ati "twishyizemo ubuhinzi bugatera imbere uko tubyifuza birigarura nta kibazo cyaba kirimo ahubwo ikibazo ni ukuba twayishyiramo ubuhinzi ntitubukore uko bikwiye, hari byinshi twakora mu Rwanda bigatanga umusaruro,icyo dusabwa mureke dukore cyane abafite imbaraga bakore, ufite ubutaka abuhinge cyangwa abwororereho ariko u Rwanda ubona ko dufite imbaraga yo kuba twakora ibintu biteza imbere".   

Mu bindi intumwa za rubanda zivuga harimo ko ifumbire y’inyongeramusaruro nayo igezwa ku bahinzi itinze, izi ntumwa za rubanda kandi zikanasaba ko inganda zikora iyi fumbire mu rwego rwo gushaka umuti ku musaruro ko hakubakwa uruganda ruzajya rukora izi fumbire hakaniyongeraho no kujya huhirwa imyaka aho mu gihe habayeho imihindagurikire y'ibihe abahinzi ntibahombe.     

Guverinoma y'u Rwanda yizeza uruganda rutunganya ifumbire ruzatangira bitarenze uyu mwaka wa 2023.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Jan 16, 2023 - 08:01