Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwo kuvugurura amategeko akumira ruswa

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Francois Xavier Kalinda avuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwo kuvugurura amategeko akumira ruswa no kunyereza imitungo .

kwamamaza

Muri uku kungurana ibitekerezo ku gushakira umuti ibibazo bigaragara mu iyandikishwa ry’umutungo hagamijwe ko rikorwa mu mucyo. Imbere yabagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) Apollinaire Mupiganyi yagaragaje ko hari ibyuho by’amategeko mu Rwanda bituma ubutaka mu kubwandika bitagenda neza bukaba bwanakwandikwa ku batari ba nyirabwo.

Yagize ati "ikibazo gihari muri iri tegeko turisesengura twasanze uko byanditse mu cyongereza nuko byanditse mu gifaransa n'ikinyarwanda bihabanye, mu cyongereza byanditse neza ariko mu kinyarwanda no mu gifaransa handitsemo abafite imigabane, ugasanga na none mu ishyirwa mu bikorwa n'abanyamategeko bagiye kubishyira mu bikorwa byabagora, nta genzura barebe ngo ninde ubiri inyuma [.........]"     

Abadepite nabo batanze ibitekero bavuga ko hakwiye kujyaho uburyo bwo guhangana n’ibi bibazo byo kutandikisha neza imitungo hakanashyirwaho ingamba zo guhangana nabyo.

Umwe yagize ati "dukeneye itegeko rivuga ngo umuntu uwo ariwe wese uhagarariye ibintu mu mishinga hano ariko akigaragaza nkaho ariwe nyirabyo hari undi nyirabyo tutabona uwo muntu igihe cyose amakuru abonekeye tukamenya ko amakuru yaduhaye atariyo, akwiriye kuba amategeko amahuna".

Perezida wa Sena Dr. Francois Xavier Kalinda avuga ko hakwiye ubufatanye bw’inzego mu gushyiraho amategeko ahamye yo kurwanya ruswa no gushishikariza abaturage kuyirwanya no kuyikumira.

Yagize ati "muri izo mbogamizi hari izirebana n'amategeko, ni inshingano zacu nk'abagize inteko ishinga amategeko dufatanyije n'izindi nzego gusesengura ayo mategeko byaba ngombwa akavugururwa kugirango abe igisubizo cy'imbogamizi zagiye zigaragazwa, no gufasha abaturage kugirango bagaragaze ikibazo cyo guhisha imitungo igenda yandikwa kuri ba nyirayo no kunyereza imisoro".  

Ubusanzwe u Rwanda rufite gahunda y’uko mu mwaka wa 2050 ruzaba ruri mu bihugu bya mbere birwanya ruswa ku isi,kandi inzego zitandukanye zivuga ko kugira ngo iyi ntego igerweho ari uko hashyirwaho amategeko ahamye yo kubirwanya hatari ibyuho nk’ibi byagaragajwe.

Inkuru ya Theonetse Zigama Isango Star Kigali

 Jan 30, 2023 - 05:17