Kutamenya amakuru kuri serivise z'ubutaka bituma habaho icyuho cya ruswa

Kuba hari bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali badafite amakuru ahagije kuri serivise zimitangire y’ibyangombwa by’imyubakire ndetse n’abakozi bake bituma habaho icyuho cya ruswa kivugwa kuri uru rwego, bagasaba ko hakongerwa abakozi ndetse n’ubukangurambaga.

kwamamaza

Mu kwisuzuma hakazirikanwa ingamba zashyizweho mu ngingo ya 22 kugirango ruswa iranduke kuko imunga ubukungu ikabangamira iterambere n'imiyoborere myiza, ahenshi ntibiragera ku kigero gikwiye kuko bamwe mubatuye umurenge wa Mageragere mu kagari ka Nyarufunzo mu karere ka Nyarugenge, ahari kwagukira umujyi wa Kigali bavuga ko hakigaragara ruswa mu myubakire.

Umujyi wa Kigali uvuga ko koko hari abakitiranya izi serivise bigatuma byitwa ko hatanzwe ruswa cyangwa ahari ibyuho bya ruswa, nkuko bivugwa n'umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere n’ibikorwaremezo Dr. Mpabwanamaguru Merard aho avuga y'uko kugeza ubu hongerewe abakozi ndetse ko hari n'izindi ngamba zitandukanye harimo no gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati "hari ibyo natwe tuzi ko byagiye bibaho bishobora kuba ibyuho bya ruswa kuko nko kuba serivise zidafite abakozi cyangwa zifite abakozi bake iyo mitangire mibi ya serivise ishobora kuba intandaro yo kuba habonekamo ruswa".

"Mu mujyi wa Kigali hari ibyagiye bikorwa muri uwo mu rongo wo gukumira ruswa hashyirwamo imbaraga muri ibyo byashoboraga kuba ibyuho bya ruswa, kwitiranya serivise z'ubutaka na serivise z'imiturire usanga abaturage bavuze ngo hari ruswa, mu bukangurambaga twagiye turushaho gushyira ingufu mu gukangurira abaturage gusobanukirwa serivise uburyo zigiye zitandukanye".    

Mu ngamba umujyi wa Kigali ufite mu guhangana na ruswa, harimo kunoza serivise ku muturage akamenya n’uburenganzira bwe bwo kuyihabwa.

Ubushakashatsi bwa RGB bwagaragaje ko u Rwanda ku kurwanya ruswa ruri kuri 87.3% hifuzwa ko muri 2024 rwaba ruri 92.5%, kwishimira serivise abaturage bahabwa biri 76.1% bivuye kuri 74.1% mu mwaka wa 2021, serivise z’ubutaka n’imiturire zikaba arizo ziri hasi kurusha izindi ku kigero cya  60.5%.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 10, 2023 - 07:36