Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda guharanira ukuri no kurinda igihugu

Perezida Paul Kagame yasabye abanyarwanda guharanira ukuri no kurinda igihugu mu gihe bizihiza umunsi w’Intwari .

kwamamaza

Ku rwego rw’igihugu, umuhango wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda wabereye i Remera ku Gicumbi cy’Intwari. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye imiryango y’Intwari.

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, ku munsi wahariwe kuzizihiza no kuzirata ibigwi n’ubutwari.

Mbere yo kunamira no gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari, habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiraho umuhango wo gushyiraho indabo no gufata umunota umwe wo kwibuka Intwari zatabarutse.

Umukuru w’igihugu kandi abinyujije ku rubuga rwa Twitter yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’intwari.

Yagize ati "uyu munsi , turizihiza ubutwari no gukunda igihugu by'abanyarwanda badusigiye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rufite abaturage biyemeje kwigenera ejo hazaza hababereye, Mu gihe duhanganye n’ibibazo bifite aho bihuriye n’akarere duherereyemo ndetse n’isi muri rusange, uyu munsi uratwibutsa ubushobozi bwacu bwo guhagarara ku kuri, kurinda igihugu cyacu, no kubaka umurage w’iterambere ku badukomokaho n’ababakomokaho. Umunsi Mwiza w’Intwari!

Ni mu gihe hirya no hino mu gihugu habereye ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza uyu munsi w'Intwari, Isango Star yasuye abo mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali hatanzwe ubutumwa ku baturage bwo kubashishikariza kugira ubutwari.

Dorebaba Josiane Perezidante w’inama njyanama y’akagari ka Rwampara yagize ati "ni ukubibutsa yuko abanyarwanda ubutwari bwacu ari nako gaciro kacu, ubutwari bwacu bwubatse igihugu, nibwo bwatumye u Rwanda rubaho niyompamvu ari ikivi tugomba kusa, ni ikintu tutagomba gutakaza".   

Abaturage nabo bavuze ko ubutumwa bahawe bwabacengeye , bakaba biteguye gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.

Umwe yagize ati "kuba Intwari ni ukutaba ikigwari, ni ukwitangira igihugu ndetse duharanira gukora ibyiza kandi tubikora n'umutima wacu wose kubera ko hari urubyiruko rwahashize rwasenye igihugu nabo bari imbaraga z'igihugu ariko ubu twebwe turi hano twiteguye kubaka igihugu". 

Undi yagize ati "mu bintu bigomba guteza igihugu imbere ni ugukorera ku ntego gahunda za leta zikajya mu bikorwa kandi zigashyigikirwa, ikindi ni ukurangwa n'indangagaciro zigize umunyarwanda, abantu bagomba gutekereza aho u Rwanda rwavuye naho rugana nicyo rwifuza kugeraho". 

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije umunsi w’Intwari z’igihugu,kugeza ubu Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu birimo Ingenzi, Imena n’Imanzi.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda igihugu.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Kigali

 Feb 2, 2023 - 07:52