
Rutsiro-Boneza: Abatujwe mu mudugudu bahangayikishijwe nuko habaye mu manegeka
Jun 9, 2025 - 08:15
Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu wa Rwimbogo, uherereye mu kagali ka Bushaka, Umurenge wa Boneza baravuga ko bahangayikishijwe nuko aho batujwe hahindutse amanegeka ndetse inzu zikaba zaratangiye kubagwaho.
kwamamaza
Umwe muri aba baturage bavuga ko 'Ubu se ntuyireba?! Ubuse ntiyaguye nk'uku? Ubuse hariya munsi y'iwanjye, ntabwo adi ibintu bihubuka bikagwa. Iyo imvura iri kugwa, duhora dutiyura. Wowe uri kuri iyi mikingo, waryama ufite umutekano imvura iri kugwa."
Undi ati:" inzu murabibona ko yaguye, ikibazo ni uko ziri mu manegeka, zikaba ziri kutugwaho. Ni ku musozi, haroroshye, iyo imvura iguye ibibazo bibaho ugasanga ni ikibazo."

Bavuga ko bitewe n'ubushobozi buke bafite, batabasha kwiyubakira inzu ngo ikomere.
Basaba ko bafashwa kuva muri aya manegeka kuko aya mazu bayararamo bahangayitse.
Umwe ati:" abo zaguye zigahirima mu ruhande rwo haruguru, ntabwo ba nyirazo bakizibamo, basembereye aho bita mu kinamba."
Undi ati:" Tubonye uko twava muri aya manegeka, Icyifuzo ni uko twabona baturwanyeho n'ubundi bakatwubakira."
Munyamahoro Muhizi Patrick; uyobora umurenge wa Boneza, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bari gushaka uko barinda aba baturage amazi aza kubasenyeraho inzu ndetse no gusana mu buryo bukomeye izi nyubako barimo. Avuga ko bigiye gukorwa mu gihe cya vuba.
Ati:"Babubakiye amazu ariko bigaragara ko atari akomeye cyane. Icyo turimo gukora ni ugusana ayo mazu, tukayakora mu buryo bwa kinyamwuga. Mu buryo nyine inzu yujuje standards, ubona inyuma hameze neza ariko imbere cyangwa gufata amazi nta byari bihari. Ubu nibyo twashyize mu igenamigambi tugiye gutangira."
Aba baturage bamaze imyaka irenga 15 bahanganye n'ayo mazi aza kubasenyera ndetse n'inkwangu zitigisa amazu akagwa. Bagaragaza ko bamwe muri bo baba mu zasenyutse, nubwo zitaragera hasi. Icyakora ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko ibikorwa byo kubasanira inzu no gufata amazi abasenyera bizatangira gukurikiranwa kuko byashyizwe mu ngengo y’imari iratangira muri uku kwezi kuwa 7 k'uyu mwaka ndetse ibikorwa byo kwita ku buzima bwabo byaratangiye.
@ Rmmanuel BIZIMANA/ Isango Star- Rutsiro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


