Musanze: Uko umunsi mpuzamahanga w'abakobwa usanze ababyariye ku muhanda bameze

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, usanze hari abakobwa bo mu bice bitandukanye babyariye mu muhanda, bavuga ko bagihanganye n’imibereho yuzuyemo amananiza ashingiye ku mikoro make.

kwamamaza

Tariki 11 z’ukwezi kwa 10 ngarukamwana, ni umunsi mpuzamahaganga wahariwe abana b'abakobwa, ese uyu munsi ngaruka mwaka waharariwe abana b'abakobwa usanze ababa baturutse hirya no hino mu turere bakaza kubyarira aha mu mihanda babayeho bate.

Umwe yagize ati"uyu munsi twabwiriwe abana baturiranye tubura uko tubigenza ,njye n'umwana wanjye ararwaye nabuze n'amafaranga yo kujya kubitaro nta mituweli afite nta nubwo yanditse mubitabo ndanga mimerere ise baramufunze ubwo nyine n'ibibazo byinshi cyane ".

Undi nawe ati"n'ukurara hanze mu gitondo ukabyuka ukajya gusaba mu mazu aho baguhaye akazi ko gufura ubundi ukaba ubonye icyo kurya  ".

Uretse ubu buzima aba bana b'abakobwa bagaragaza ko babayemo, ntihabura no kwibazwa uko bitwara mu gihe cy’abo ku buzima bw’imyororokere.

Umwe yagize ati "njye nabonaga ibikoresho ari uko bamfunze, ariko iyo ndi mu mihanda ntago njya mbibona". 

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa  abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umunyamabanga w’umuryango wa bibumbye, Bwana Antonio Guterres yavuze ko gushyigikira uburenganzira bw’abana b'abakobwa ari ukwiteganyiriza ejo hazaza.

Yagize ati"gushyigikira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa no guteza imbere uburezi bwe n'ukwiteganyiriza ejo hazaza kuri uy'umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa ni mureke dushyire ingufu mu kurengera abakobwa haba mu buzima bwabo,uburezi no kubaho batekanye".

Aba bana bakobwa barara ku makarito yo mu mujyi wa Musanze bagaragaza ko bashyigikiwe bakabona ubushobozi bw’ibanze bagahabwa urukundo nk'abandi  ubu buzima babuvamo nabo bakajya mu miryango.

Umwe yagize ati"byadufasha baduhaye ibyo kurya mbese natwe twabaho cyangwa bakaduha amafaranga tugacuruza tukiteza imbere natwe".

Ni umunsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti"ubuzima bwanjye agaciro kanjye" wizihirijwe mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y'igihugu umufasha w'umukuru w'igihugu Madamu Jeannette Kagame yasabye abagabo kugira uruhare mu mikurire y'abana b'abakobwa.

Yagize ati"ababyeyi b'abagabo muri hano n'abadukuriye mwari muzi ko mufite uruhare rukomeye mu mikurire y'abana banyu mu gihagararo ,mu mitekerereze no mu buzima bwabo bw'imyororokere,nimwe shusho ya mbere ku mwana w'umukobwa abonamo umugabo nyawe iyo abonyemo urwo rugero rwiza bimufasha kumenya no guhitamo neza".

Mu byifuzo by’ababana b'abakobwa hanagaragaramo ko abo bana babana ku mihanda batagezwa mu bitabo by’irangamimirere bakifuza ko nabo babo bashyirwa muri ibyo bitabo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana isango star i Musanze

 Oct 12, 2022 - 08:26