Abaturage bamwe bo mu turere twa Musanze na Burera bahagaritse guhinga ibirayi

Uturere twa Musanze na Burera twari dufite abaturage benshi ahanini batunzwe n’igihingwa cy’ibirayi baravuga ko bamwe bahagaritse kubihinga kubera ihenda ry’ifumbire n’imbuto yabyo, ubu nabo bakaba barumijwe nuko ikiro cyabyo cyageze ku mafaranga 500 ngo bakaba batakibirya.

kwamamaza

Mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru y’igihugu mu turere twa Musanze na Burera aha abahatuye benshi bari batunzwe n’ubuhinzi bw’ibirayi, mu Kinigi hanitiriwe ikirayi cya Kinigi naho ngo kurya ibirayi si bya buriwese. Bitewe nuko imbuto, n’ifumbire yabyo byahenze  abahingaga bagahitamo kubireka.

Naho mu karere ka Burera haturukaga imbuto y’ibirayi ku bw’inshi aha naho impamvu iracyari ibura ry’ifumbire n’imbuto yazamuye ibiciro, ibyo nabyo bituma igiciro cy’ibirayi kizamuka ibyateye abahinzi guhitamo kubireka ngo ubu barebera igiciro cyabyo ku ruhande ngo nabo bakumirwa.

Mu isoko rinini ry’ibirayi ryo mu mugi wa Musanze, abacuruzi bavuga ko ibiciro biri hagati ya 400 na 500 mu mafaranga y’u Rwanda ibyatumye ababiryaga bo muri aka karere bagabanyuka bigaragara, ku buryo bamwe mu bacuruzi babyo baba bari no gusinzirira ku maseta.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko nabo batunguwe no kuba igiciro cy’ibirayi mu karere ka Musanze cyarageze  ku mafaranga 500 y’u Rwanda ngo kubufatanye n’izindi nzego hakaba hari itsinda riri gusuzuma iki kibazo ku buryo bwimbitse.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yagize ati natwe twatunguwe  kuko ntago tuzi niba mu gice cyo kuranguza hari ikibazo cyabayemo, icyo twakoze , hari uburyo 2, hari igihe bishobora kuba abakiriya b’ibirayi babaye benshi bigahita biba bike noneho ababicuruza bakabonamo inyungu zifatika, ariko twe icyo dushaka kureba iyo nyungu y’umucuruzi urimo ugurisha 500 yageze kuri wa muhinzi nawe hari icyazamutseho bigendeye ku gishoro yatanze, ubu rero itsinda ryagiyeyo kugirango turebe niba nta mbogamizi, ugasanga nkubu byageze kuri 500 ku isoko i Musanze ariko aho biva za Kinigi n’ahandi ugasanga igiciro babahaga n’ubundi ku kiro ntacyazamutseho. Tugomba kubibonera igisubizo kuko byatunguranye kandi twese byaduhangayikisha kuko ntago byari bisanzwe.

Uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw’ibirayi, kuva ku muhinzi kugera ku muryi wabyo byakunze kumvikanamo ibibazo byari bishingiye ku bamamyi, abiyitaga abakomeye babiguraga make  bikiri mu mirima bakabigemura hirya no hino ibyo bikaviramo abahinzi bato guhomba n’ibindi, uyu munsi igiciro cy’ibirayi cyatumbagiye bitari byarigeze bibaho mu mateka yabahinga muri utu turere, hari abagaragaza ko mugihe ari ntagikozwe ngo abahinzi babyo boroherezwe mu kubona ifumbire n’imbuto icyo giciro cyakomeza kuzamuka, ibyo bigatuma icyizere cy’ababihinga n'ababikunda gikomeza kugenda cy’iyoyoka.

  Inkuru ya Emmanuel Bizimana Isango Star Kigali.

 Sep 15, 2022 - 15:17