Kigali: Hatangijwe igikorwa cy'iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ya kaburimbo

Kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Kigali hatangijwe igikorwa cy'iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ya kaburimbo, akaba ari gahunda umujyi wa Kigali ufatanyamo n’abaturage bifuza kugira imihanda myiza aho batuye, bityo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashimiye abaturage kubw’ubufatanye mu kubaka ibikorwaremezo.

kwamamaza

Mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akagari ka Kibagabaga, mu mudugudu wa Buranga, hatangijwe gahunda yo kubaka imihanda y’imigenderano ya kaburimbo.

Ni gahunda y’ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bifuzaga umuhanda mugace batuyemo, yatangijwe mu mwaka wa 2000, ku ikubitiro bari biyemeje ko buri rugo ruzatanga ibihumbi 400 by'amafaranga y'u Rwanda ariko nyuma baza gusanga yaba adahagije, bayagira miliyoni 1.5.

Muri iki gikorwa umujyi wa Kigali uha abaturage inkunga ingana na 70% nabo bakikusanyiriza 30% by'agaciro kangana n’umuhanda kugira ngo kaburimbo yubakwe.

Dr. Mpabwanamaguru Merard ,Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo yasobanuye byinshi kuri iyi gahunda.

Yagize ati "umuhanda wubakwa muri iyi gahunda usanga ikirometero kiri hagati ya miliyoni 280 na miliyoni 380, ndashimira abaturage uruhare rwabo bari kugira mu kwiyubakira ibikorwaremezo, mu kubaka ibikorwaremezo ijisho ryabo ryahaba bakabireba umunsi ku wundi igihe bizaba birangiye hazabeho ko ijisho ryabo rizakomeza kubireberera no kurwanya icyakwangiriza ibikorwaremezo". 

Kugira ngo abaturage bagere kuri ibi ni uko bitabaje gahunda ya "Tujyanemo duture heza", ifasha abaturage mu kwiteza imbere ku bijyanye n’imiturire harimo no kubaka imihanda, gushyira amatara mu mihanda, kubaka imiyoboro y’amazi n’ibindi byinshi.

Bamwe mu bayobozi baganiriye na Isango Star ku bikorwa byabo mu gufasha abaturage kugera kuri kino gikorwa, bavuze bimwe mubibazo cyacyemuye, n’ubufatanye nk’abaturage bagize kugira ngo babigereho.

Umwe yagize ati "Leta iba ifite inshingano zo kubaka iyi mihanda ariko twararebye dusanga tutategereza ahubwo twayunganira mu bushobozi twabaga dufite bwose kugirango twe gutegereza igihe bazaza kutwubakira". 

Undi yagize ati "iki gikorwa ni gikorwa cy'ingirakamaro cyane kubera ko iyi mihanda itangiye kuba myiza ariko yatangiye ari imihanda mibi cyane". 

Guverinoma itangaza ko kuvugurura imiyoborere y’umujyi wa Kigali bigamije kurushaho kuwuteza imbere bijyanye n’ibyo ukeneye kurusha ibindi cyane cyane ibikorwaremezo.

Inkuru ya Huguette Niyonsaba / Isango Star Kigali

 May 25, 2023 - 08:29