Rusizi: Akajagari mu isoko rya Kamembe, intandaro yo guhomba!

Abacururiza ibiribwa mu isoko rya Kijyambere rya Kamembe barinubira akajagari ko kuvangavanga ibicuruzwa, bavuga ko bituma babura abakiriya bikabakururira ibihombo. Barasaba ko iri soko ryashyirwa ku murongo. Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo.

kwamamaza

Iyo winjiye mu isoko rishya rya Kamembe [RIC ] ukazamuka ukagera muri etage ya nyuma ahagenewe abacuruza ibiribwa byiganjemo imbuto n’imboga, abahakorera bagusanganiza agahinda batewe no kuba abakorera hasi yabo nabo bacuruza bimwe bisa n’ibyo bacuruza, bigakumira abaguzi kuzamuka hejuru.

Aba bacuruzi bavuga ko ibyo bibashora mu bihombo ku buryo hari abatangiye gufunga imiryango.

Umwe yagize ati: “Twaje aha mur’iri soko ubuyobozi budusezeranya ko nta kajagari kazaribonekamo. Rero twaje gutungurwa n’uko nubundi hasi bacuruza nk’ibyo ducuruza ndetse n’ibiciro biba ari bimwe. Bibaye byiza ko bahuriza hamwe ibicuruzwa byaba ari byiza.”

Undi yagize ati: “ aha nta bakiliya bahagera ahubwo bagurira hasi. Hari akajagari kenshi cyane, rero twebwe turataha cyane kuko urangura ibintu bikabora.

 Ngo bakeneye igisubizo.

“Bagafashe abantu bacuruza ibicuruzwa bimwe, bose bakajya hamwe. Nabyo byaba bibaye byiza kurushaho.”

Peter RUDASINGWA; Umuyobozi w’abacururiza muri iki gice cy’isoko cyivugwaho kubura abaguzi, ashimangira iby’aka kajagari kahavugwa. Avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ariko ntakirakorwa.

Ati: “Ubuse navuga ko bijagaraye? Biratatanye! Uragera hano hasi ugasanga izi tangawizi zirahari kandi byakagombye kuba byose bifite ahantu bibarizwa! Ugasanga hariya hasi ku mabaraza ibitunguru bihari!”

“ twebwe ibyo bintu twaranditse ariko nta gisubizo twigeze tubona! Niba ari muri etage ariko ibintu bishakirwe ahantu hamwe. Aha benshi barahombye kandi baratashye!”

NDAGIJIMANA Louis Munyemanzi; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemeza ko koko iki kibazo bakigejejweho,  akavuga ko ubwo bamenye ko kitarakemuka bagiye kugikurikirana.

Ati: “Iki kibazo turakizi ndetse twagikoranyeho na bariya bashinzwe ririya soko, kuko nkuko mubizi ririya soko [rya Kamembe] ni isoko ry’abacuruzi bishyize hamwe, twumvikana ko bagomba guhindura uburyo ibicuruzwa byo muri ririya soko byashyirwa ku murongo ndetse batwemerera ko bagiye kubikora. Ubwo icyo tugiye gukora ni ukureba ko babikoze cyangwa izindi mbogamizi zaba zaravutsemo kugira ngo tubafashe kuzikemura.”

Isoko rya RIC ryubatse mu murenge wa Kamembe mu kagari ka Kamashangi mu mudugudu wa Kadasomwa, ricungwa na Cooperative IMBONEZAMIHIGO,ndetse ritangira gukorerwamo mu mwaka w’2019.

Mu myaka 4 gusa  rikorerwamo riri kugaragararamo akajagari, bisaba abarireberera kurishyira ku murongo murwego rwo kurinda abarikoreramo kwisanga mu bihombo.

@Gabriel Imaniriho/Isango Star-Rusizi.

 Mar 27, 2023 - 09:40