Abakoresha umuhanda Base - Burera barasaba ko washyirwamo kaburimbo

Abarwayi n’abarwaza n’abakozi bivuriza ku bitaro bya Butaro bizwi nk’ibitaro bya kanseri biri mu karere ka Burera barasaba ko umuhanda Base - Butaro - Kidaho wakorwa ugashyirwamo kaburimbo, kuko uburyo bwo kugera aho bahererwa ubuvuzi bigoye ndetse bashobora no kuhaburira ubwo buzima baba bagiye gushakira aho kubitaro bya Butaro.

kwamamaza

Bamwe mubarwayi n’abarwaza bavuga ko bafite impungenge z'uyu muhanda urimo imikuku n’amakorosi menshi kandi mu manga bigaragara ko ari urugendo rurerure kuko uvuye kuri Base ugana Butaro hari ibilometero 31 by'uwo muhanda w’igitaka.

Iki kibazo cy'uyu muhanda ntikibangamira abarwayi n’abarwaza gusa kuko kigira n'ingaruka ku bakozi bahakorera cyangwa se bakahava kubera kutagira ibikorwaremezo by'ibanze nkuko bivugwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Butaro Lt Col. Kayitare Emmanuel na Dr. Joel Mubiligi umuyobozi wa Kaminuza yigisha ikanakora ubushakashatsi abiga ubuganga aha I Butaro.

Lt. Col. Dr. Kayitare Emmanuel ati "usanga bibagoye kuko ushobora gusanga aho wari utuye hari amazi, hari umuriro wagera hano ugasanga ni uguhangayika, ibyo byose bituma umuntu yumva atishimiye ahantu". 

Dr. Joel Mubiligi nawe ati "imbogamizi zihari zihuriweho n'ibitaro na Kaminuza ni aho biherereye, n'ubwo aricyo cyerekezo dufite kugirango abantu babashe kwiga uburyo ki ubuvuzi bukwiriye bwuzuye ni nako bigoye kugirango ukurure abakozi niko bigoye kugirango ukurure abaganga bakahaba kandi banyuzwe bakazahamara n'igihe".     

Kuri iki kibazo Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko izi mbogamizi zizwi ko ikigiye gukorwa ari ukwihutisha imirimo yatangiye gukorwa kugirango serivise abarwayi cyangwa n'abahakorera bifuza babashe kuzibona.

Yagize ati "izi mbogamizi zigaragazwa zirazwi kuko hari n'icyo ziri gukorwaho cyane cyane zijyanye n'ibikorwaremezo n'ubwo hari byinshi bitararangira, hari ikibazo cy'umuhanda nacyo umaze igihe ukorwa ndetse hari icyizere ko imirimo iraza kwihuta, hari ibibazo by'amazi ahagije ni ikibazo kiri muri aka karere ariko inzego zibishinzwe ziri kubyihutisha, ntabwo ibibazo byose bikemukira umunsi umwe, icyibanze nuko biba byagaragajwe kandi bigakorerwa gahunda yo kubikemura".      

Umuhanda Base - Kirambo - Kidaho numara kuzura, usibye gufasha abagana ibitaro bya Butaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi ba kanseri 250 n'abahakorera, abaganga n’abanyeshuri, uzanafasha mu buhahirane bw'abatuye Burera n’ibindi bice bitandukanye.

Uyu muhanda uzanyura kuri Kaminuza Mpuzamahanga ya Butaro n'ibitaro bya Butaro, unateze imbere ubukerarugendo mu gishanga cy'urugezi n'ibiyaga bya Mpanga, Burera na Ruhondo.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Burera 

 Oct 5, 2023 - 13:48