Amakuru yaranze umwaka mu burezi

Amakuru yaranze umwaka mu burezi

Ni byinshi byaranze uyu mwaka w’2022 mu nzego zitandukanye , gusa kuri iyi nshuro reka tugaruke ku byaranze uburezi muri uyu mwaka turi ku musozo w’2022, mu nguni zose z’uburezi, aho uyu mwaka aribwo gahunda y’amasomo yahinduwe aho yari asanzwe atangira mu kwezi kwa mbere k’umwaka naho ubu akaba ari mu kwezi kwa 9, turagaruka kandi ku kibazo cyo guta ishuri hirya no hino kikigaragara mu gihugu.

kwamamaza

Uyu mwaka w’amashuri twasoje wari uw’2021-2022 wabaye umwihariko uza utandukanye n’uwayibanjirije kuko gahunda y’amasomo yahindutse ndetse ikaba iyo gahunda inakomeje aho yari isanzwe imenyerewe ko umwaka w’amashuri utangira mu kwezi kwa mbere k’umwaka ariko ubu si ko bimeze.

Mu itangazo ryasohotse tariki ya 2 Kanama 2021, Minisiteri y’uburezi yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 uzatangira mu Kwakira, uwo mwaka kandi koko niko byagenze ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

Byari byatewe nuko abanyeshuri bari baherutse gusoza umwaka wabaye uw’ibizazane kubera icyorezo cya Covid-19 cyagiye gikoma mu nkokora gahunda y’uburezi aho byagezeho bisaba ko amashuri amara amezi umunani afunze.

Ibyo byabaye nk’igisubizo ku bana bigaga mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bari bari kwiga igihembwe cya gatatu gisoza umwaka w’amashuri wa 2020/2021, kuko hari abashidikanyaga ku musaruro bashoboraga kuzatanga nyuma yo gusoza umwaka bagahita bakomerezaho undi.

Gahunda yo gushyira abana mu marerero mu midugudu

Uyu mwaka nibwo impuguke mu bijyanye n’imikurire y’abana bavuga ko iyo abana barerewe mu irerero rikoramo abarezi babyize bifasha umwana gukura vuba mu mitekerereze ye ndetse n’imikurire ye muri rusange.

Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA cyavugaga ko ibigo byose bya ECD's bikwiye kugira abarimu babisobanukiwe neza kandi babyize kugirango bikureho amakenga abayeyi bagirira ayo marerero.

Nadine Umutoni Gatsinzi umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA nibyo yagarutseho.

Yagize ati "ubundi politike y'imbonezamikurire mu Rwanda ireba umwana guhera agisamwa kugeza byibura yujuje imyaka 6, muri iyo myaka umwana mu bice bitandukanye hari serivise agenewe bitewe n'imyaka agezemo, bikorwa n'abajyanama b'ubuzima, bigakorwa n'abandi bafashamyumvire twahaye amahugurwa, icyakora umwana ugejeje hafi imyaka 2 cyangwa 3, umwana ukiri muto kuri aho ashobora kuza mu kigo mbonezamikurire igihe hari abafashamyumvire akaba yakitabwaho".   

Iyi ni gahunda ya leta yuko mu midugudu hagomba kuba hari amarerero afasha abana bari hagati y’imya 3 n’itanu kugirango bibafashe mu mikurire yabo.

Tukiri ku by’amarerero mu karere ka Rubavu ho bamwe mu bagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demorakarasi ya Congo bashimaga ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwabashingiye amarerero basigamo abana babo mu gihe bagiye gushabika.

Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Ishimwe Pacific yagaragaje akamaro k'aya marerero nk'ayarengeye abana b'abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka,nabyo bikaba byarafashije aka karere kugabanya igwingira ku kigero cya 6% by'abana bagwingiye.

Yagize ati "hari harimo ibibazo byinshi cyane ku buryo mu byukuri ariya marerero yo ku mupaka yafashije ikintu kinini abana bataga ishuri bari mu mashuri kuko nibo basigaranaga turiya twana dutoya, abana barisanzuye harimo umutekano w'umwana kandi yo ntago akora mu gitondo gusa akora na nyuma ya saa sita kuburyo umubyeyi ahasiga umwana ntiyikange ngo saa tanu zirageze ngo ndamucyura, ninde umuncyurira agakomeza akazi ke akaza kumucyura arangije akazi".

Soma inkuru irambuye: https://www.isangostar.rw/rubavu-ababyeyi-bakora-ubucuruzi-bwambukiranya-imipaka-barishimira-ko-bafite-aho-basiga-abana-babo

Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buravuga ko bwashinze aya marerero mu rwego rwo gutabara aba bana mu kubarinda imirire mibi n’igwingira kuko ababyeyi babataga ku mihanda  bakajya gushabika muri Congo, cyane cyane ko umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demorakarasi ya Congo uzwi nka Petite Bariere unyurwaho n'abantu bagera ku bihumbi 55 kandi 90% by'abahanyura ni abagore bakora ubucuruzi buciritse bwambukiranya imipaka. Abenshi muri aba bagore bafite abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ikibazo cy'abana bataye amashuri hirya no hino mu gihugu

Muri uyu mwaka dusoje hagaragaye kandi ikibazo cy’abana bakunze guta amashuri hirya no hino mu gihugu bitewe n’impamvu zitandukanye gusa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasozaga amahugurwa yinjizaga mu kazi abayobozi b’inzego z’ibanze mu mpera z’umwaka wa 2021, yabwiye abo bayobozi ko bakwiye kuba ababyeyi babo bana baba barataye amashuri kubera amikoro make kuko Leta ari umubyeyi. Muri make yasabye abo bayobozi kubigira ibyabo.

Yagize ati "mu karere runaka abana 30% niyo baba 10% nti biga barahari ,bari muri ako karere, habaye iki? abana 10% bakwiriye kuba bajya muri iryo shuri ntibagiyemo, habaye iki, ikibazo se gikemurwa nande, hari nubwo wavuga uti gikemurwa n'ababyeyi ariko hari n'abana badafite ababyeyi, ariko icyo gihe ku bana badafite ababyeyi leta niyo mubyeyi wabo bana, mwebwe abayobozi muri ibyo bice nimwe babyeyi babo bana".   

Ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kubura ubushobozi mu bice bitandukanye by’u Rwanda ni ikibazo cyakunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye haba iza leta n’imiryango itari iya leta ahanini bigasa naho ubushobozi bubangamiye ubushake bwo gufasha.

Ibisabwa ko inzego bireba zongera imbaraga mu gufasha abana basa n'abatagira kiguvugira kugera mu ishuri kuko aribo Rwanda rw'ejo.

Ikibazo cy’imfashanyigisho nke ku bafite ubumuga bajya mu mashuri

Mu gihe hagiye hagaragazwa ikibazo cy’imfashanyigisho nke ku bafite ubumuga bajya mu mashuri, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko hari gutegurwa imfashanyigisho zihagije mu rwego rwo gushyigikira uburezi budaheza.

Ni ikibazo cyibangamiye uburenganzira bw’abafite ubumuga nk’uko, mu mpera za 2021, Abadepite bagize Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, babigarutseho basesengura raporo ya Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2020-2021.

Icyo gihe Dr. Valentine Uwamariya, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, yabwiye Abadepite ko hari imfashanyigisho zihariye kandi zihagije ziri gutegurwa, mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga mu myigire.

Yagize ati "ku kibazo cy'imfashanyigisho zidahagije, hari gahunda iri gutegurwa, izafasha abana batabona, abafite ubumuga bwo kutumva ndetse n'abafite ubumuga bwo mu mutwe budakomeye cyane, hari igitabo cyizaba gifite amajwi, gifite n'ibimenyetso, ibi bitabo biri gutegurwa ku buryo twizera ko bizafasha abo bana bafite ibibazo bitandukanye, ndetse hari no gutegurwa amashusho azifashishwa mu kwigisha abana  bafite ibibazo, aho dushobora kubereka amashusho akaba yabafasha mu myigire yabo, nibyo turi gukora ku bijyanye n'imfashanyigisho zijyanye n'ubumuga abana baba bafite".          

 Ni mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushaka icyateza imbere uburezi bufite ireme, binahurirana ko ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, cyahawe inshingano zo kwita ku burezi budaheza n’uburezi bwihariye, mu rwego rwo kwita cyane ku bibazo bikibangamiye uburezi mu byiciro byihariye.

Gahunda y'abajyanama bu burezi muri buri Kagari yakuweho 

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, hari harateganyijwe ko hagomba gushyirwaho abajyanama bu burezi muri buri Kagari hirya no hino mu gihugu, gusa ngo byaje guhinduka bigaragara ko batagikenewe nkuko byavuzwe na Gaspard Twagirayezu Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ,yabwiye Isango Star ko basanze atari ngombwa ko hashyirwaho abajyana bihariye.

Yagize ati "iyo urebye mu nzego zegereye abaturage hari abandi bajyanama bashinzwe ibintu byinshi, icyo dushaka kureba ni ukutareba uburezi nka gahunda ubwayo iri ukwayo, tukaba twarasanze ko byaba byiza tugerageje no gukoresha abo bandi basanzwe bahari, impamvu ni ukwirinda ko dutatanya ingufu".     

Aba bajyanama b’uburezi icyo bagombaga gukora no kwitaho ni ukumenya ikibazo cyihishe, gituma umwana ashobora guta ishuri, cyaba igishingiye k’umuryango we ndetse n’umwana bwite bikaba byagezwa mu zindi nzego bigatorerwa igisubizo kirambye .

Iyi gahunda yo gushyiraho abajyanama b’uburezi muri buri kagari yari yitezweho kuzamura umubare w’abana barangiza ibyiciro by’amashuri atandukanye ku buryo umubare w’abimukira mu mashuri yisumbuye uzagera kuri 92,4% uvuye kuri 71,1%.

Abanyeshuri bari baremerewe guhabwa buruse nyuma  batungurwa no kugera ku mashuri boherejweho kwigaho bagasanga batemerewe guhabwa iyi nguzanyo

Hari Abanyeshuri bari baremerewe guhabwa buruse zo kujya kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022  nyuma batungurwa no kugera ku mashuri boherejweho kwigaho bagasanga batemerewe guhabwa iyi nguzanyo,bakabwirwako abemerewe arabasoje amashuri mu mwaka ushize gusa, bagasaba ko barenganurwa kuko bishobora kubashyira mu kaga. Abo barimo mu turere dutandukanye turimo Karongi, Ngoma, Huye ndetse IPRC ya Kicukiro.

Mukankomeje Rose umuyobozi mukuru w'inama nkuru y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza HEC, yavuze ko basanze abasabye ari benshi barenze ingengo y’imari yari yateganyijwe bityo baza gufata umwanzuro wo gufata abasoje mu mwaka w'2020-2021 gusa.

Yagize ati "buri mwaka barabahamagaraga, ubu rero hari hageze naho mu bana bo mu mwaka abarangije muri 2021 kubera ya mafaranga yatubanye makeya, wa mubare tutarenza kubera amafaranga, ubwo twahereye ku barangije ubungubu kugirango tutareka umwana urangije ubu kuko amashuri yarabemereye niba tutabahaye inguzanyo wenda ababyeyi bashobora kuba babishyurira, tugize amahirwe tukabona amafaranga, imyanya ni iyabo".  

Abanyeshuri basabye kwiga muri kaminuza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri uyu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 bari bageze ku 4172 mu gihe ingengo y’imari yari yaragenwe yagombaga kwishyurira abanyeshuri bagera 3450 nkuko inama nkuru y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC)  ibitangaza.

Bivuze ko leta igomba kugira icyo ikora kugirango aba banyeshuri bari biteguriye kwiga babone igisubizo kuko bari barishyuye amafaranga yo kwiyandikisha agera kuri 57.000 hakiyongeraho abari baramaze gufata amacumbi hafi y’ibigo nkuko babigaragaje.

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Rwanda Federation Writters) rwahembye abanyeshuri

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Rwanda Federation Writters) rwahembye abanyeshuri barenga ibihumbi bitatu mu Rwanda hose mu isozwa ry’amarushanwa yo gusoma no kwandika mu bigo by’amashuri mato ndetse n’ayisumbuye,

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yavugaga ko igikorwa nk’iki ari cyiza kuko gituma abana bose biyongera mu bushobozi bwo gusoma no kwandika inkuru, ikindi hakaba hari gahunda yo kongera ayo marushanwa kugirango abanyeshuri bakuze ubushobozi bwo gukora ibyo no kubisangiza abandi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri mato n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard nibyo yagarutseho.

Yagize ati "amarushanwa nkaya afasha kugirango abana bose bagire umwanya wo kuba bashobora kwandika inkuru zabo, kuzisoma ndetse no kuzisobanurira abandi, ariko na none mu minsi iri imbere turifuza kubishyiramo imbaraga kugirango ano marushanwa yiyongere, ibiganiro mpaka mu mashuri byiyongere, kugirango abana bagire ubwo bushobozi bwo kuba basoma bakandika ariko na none bagasangiza abandi ibyo basomye".     

Amarushanwa yo gusoma no kwandika mu mashuri mato n’ayisumbuye uhereye ku bigo abanyeshuri bigaho bikagera ku rwego rw’igihugu bivugwa ko mu Rwanda yari abaye ku nshuro yayo ya mbere, ariko hifuzwa ko yakomeza mu rwego rwo kwimika umuco wo gusoma no kwandika mu bato.

Yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu turere 20 dutandukanye aho abahembwe barushije abandi bahawe ibikoresho bitandukanye birimo amakaye ibitabo byo gusoma amagare ndetse n’imashini za mudasobwa n’ibindi.

Ubufaransa n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ubufaransa n’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka ine agamije guteza imbere imyigire y’ururimi rw’Igifaransa.

Leta y’u Rwanda ikavuga ko bizafasha abarimu n’abanyeshuri b’u Rwanda kugira ubushobozi buruseho bwo gukoresha no kuvuga uru rurimi nkuko byagarutsweho na Minisitiri w’uburezi Dr. Valentine Uwarimariya asobanura ikizibandwaho muri iyi gahunda.

Yagize ati "si uguhugura ni ukwigisha kubera ko iyo uvuze guhura biba igihe gito kandi ururimi ntabwo rushobora kwiga mu gihe gito, ni imyigishirize y'ururimi rw'Igifaransa, uko wigisha ururimi umuntu kavukire warwo nkuko Umufaransa yarwiga ntabwo ariko twe tuzarwigisha, habayeho kwicarana no gutegura imfashanyigisho,uko zizigishwa, mu gihe twigisha abanyeshuri n'abarimu bagomba kuba bari kurwiga ku buryo nyuma y'imyaka ine, iyi nkunga niyo kudufasha ku rwigisha no kuruhamya, mu buryo budasanzwe nuko ari gahunda izareba ibyiciro byose by'uburezi, buri kiciro kizagira integanyanyigisho yacyo bitewe n'urwego abanyeshuri bariho".   

Ni gahunda byitezweho ko izamara imyaka ine izatangirana n’umwaka utaha wa 2023, ukazatwara Miliyoni 10 z’amayero.

Amafaranga y’ishuri y’abiga TVET yaragabanyijwe

Nyuma yuko hagaragajwe ko intandaro yuko abanyeshuri batitabira kwiga k’umubare ushimishije amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda bitewe nuko ahenze,ibyo byaje guhinduka hanyuma ku mafaranga y’ishuri y’abiga TVET hagabanywaho agera kuri 30% y’amafaranga y’ishuri agomba gutangwa.

Ni gahunda Bwana Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ( Rwanda TVET Board), avuga ko byaje gufasha ababuzwaga kujya kwiga imyuga n’ubumenyingiro bitewe n’uguhenda kw’amashuri abyigisha.

Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda yayo y’imyaka 7 NST1, hateganyijwe ko muri 2024, abazaba biga imyuga n’ubumenyingiro bazaba bageze 60% mugihe kugeza ubu iyi ntego imaze kugerwaho ku kigero cya 31.9% gusa, mu gihe hasigaye imyaka ibiri gusa ngo NST1 igere ku musozo.

Minisiteri y’uburezi yagennye amafaranga angana mu mashuri ya leta 

Tukiri ku bibazo n’icyo byakozweho ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri nyuma yuko ikibazo cyo kuzamura amafaranga y’ishuri bikabangamira ubuzima bw’ababyeyi bafite abana biga cyagiye kigarukwaho muri uyu mwa ka dusoje ariko ninabwo cyashyiriweho umurongo maze mu kwezi kwa 9, Minisiteri y’uburezi igena amafaranga angana mu mashuri ya leta, hari hagamijwe guca ubusumbane mu mafaranga ababyeyi bishyuriraga abana hirya no hino mu Rwanda bikaba n’imbogamizi ku miryango ifite amikoro macye yasabwaga kwishyura akayabo.

Ni amabwiriza yatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuya 13 Nzeri 2022 atangira gukurikizwa mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2022/2023.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ku munyeshuri wiga mu mashuri y’inshuke n’abanza nta mafaranga y’ishuri agomba gusabwa nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Umusanzu w’umubyeyi ku biga muri ibyo byiciro ushingiye ku kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri. Uwo musanzu uhwanye n’amafaranga 975 ku gihembwe, Leta ikazajya itanga amafaranga 8775 ku munyeshuri ku gihembwe.

Ikindi umubyeyi asabwa ni ukugenera umwana umwambaro w’ishuri n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga amafaranga 19.500 ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga ibihumbi 85 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ibi ngibi ariko hiyongeraho umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y’umunyeshuri, ikarita y’imyitwarire n’ubwishingizi bw’umunyeshuri.

Ibyo bishobora guhinduka mu gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza amafaranga 7000 ku gihembwe.

Ku mashuri asanzwe acumbikira abanyeshuri kandi akabaha imifariso mu buryo bwo kuyikodesha, yemerewe kwaka abanyeshuri bashya gusa umusanzu w’amafaranga atarenze 9000 atangwa rimwe gusa mu myaka itatu kugira ngo hashobore gusimbuzwa ishaje.

Aya mabwiriza ateganya ko nta shuri rya leta cyangwa irikorana na leta ku bw’amasezerano ryemerewe gusaba ibikoresho bitari ku rutonde rw’ibyatangajwe.

Ibyo byakurikiranye no gukorwaho ubugenzuzi ku mashuri kugirango harebwe ayarenze ku mabwiriza hanyuma agahabwa inama bitaba ibyo abanyeshuri batanze ay’umurengera bakazayatangiriraho mu gihembwe gitaha. 

Ibyaranze ibizamini bisoza umwaka w’amashuri w’2021-2022 ndetse n’amanota yavuyemo

Mu bijyanye n’ibizamini bisoza umwaka w’amashuri w’2021-2022 ndetse n’amanota yavuyemo,ibizamini bisoza amashuri abanza byari byakozwe tariki 18 birangira 20 Nyakanga, byitabirwa n’abanyeshuri 227.472 barimo abakobwa 125.169, muri bo abatsinze ni 206.286 bihwanye na 90.69%, mu gihe abatsinzwe banganaga n'ibihumbi 21.186 bahwanye na 9.31%.

Minisiteri y'uburezi kandi yanatangaje amanota y’abanyeshuri basozaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho abanyeshuri bose bakoze bari 126.735, naho abatsinze bakaba ari 108.566, bangana na 85.66%, mu gihe abatsinzwe ari 18.469, bahwanye na 14.34%.

Muri iki cyiciro abanyeshuri bakaba barasubiye inyuma ugereranyije na bagenzi babo bakoze mu mwaka ushize, kuko bari batsinze ku kigereranyo cya 86.3%.

Naho ku itariki 15 z’ukwezi kwa 12 Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye, aho abize mu bumenyi rusange batsinze ku kigero cya 94,6% mu masomo ya tekiniki biba 97,8%, naho mu nderabarezi ni 99,9%.

Muri uyu mwaka abakandida bakoze ibizamini bya leta mu bumenyi rusange bari 46,125, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bari 19,916 na 2,891 mu nderabarezi (TTC).

Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari ibihumbi 10.481, muri TVET ari 1424 naho muri TTC bari 16.

Abatsinzwe ibizamini mu bumenyi rusange basaga 2000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0,1%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yabonyeho ashimira abanyeshuri bitwaye neza hamwe n’abarimu babigishije.

Yagize ati "nshimiye cyane abanyeshuri bashoboye gukora neza kurusha abandi ariko ngirango nanashimire by'umwihariko abarimu, ari abigishije ndetse n'abagize uruhare muri iyi gahunda yose, ari ugutegura ibizamini, ari ukubitanga, ari ukubikosora ndetse n'izindi gahunda zajyanye nabyo, nkanashimira abanyeshuri bose bize bashyizeho umwete bagakora ibizamini kandi bakabitsinda ndetse n'ababyeyi abafatanyabikorwa bakomeye mu burezi ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bose mu burezi".

U Rwanda rwakiriye abarimu bavuye mu gihugu cya Zimbabwe

Muri uyu mwaka kandi nyuma yo kwemeranya amasezerano y’ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe,ku itariki ya 20 ukwezi kwa 10 mu Rwanda rwakiriye abarimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe.

Ni mu rwego rwo gusangizanya ubunyamwuga mu by’uburezi aho abo bahabwa amahugurwa n’ibiganiro hanyuma nyuma y’amezi atatu bagashyirwa mu myanya y’ubwarimu mu bigo bitandukanye,

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ishima ubwo bufatanye ikavuga ko icyo ari igikorwa cyiza ndetse ko ibyo bizatuma ibyo bihugu byombi birushaho gusangizanya ubumenyi n’ubunyamwuga mu nzego zitandukanye.

Irere Claudette Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, yavuze ko uburezi bwa Zimbabwe butimukiye mu bw’u Rwanda ahubwo ari ugufashanya mu myigishirize.

Yagize ati "ntabwo ntekereza ko uburezi bw'u Rwanda bugiye guhinduka ubwa Zimbabwe, icyo tugiye gukora ni ukuzana abarimu dutekereza ko bize neza kandi bigisha neza bakaza gufasha abacu kwigisha, uburezi bw'u Rwanda bufite amahame bugenderaho, abarimu benshi twazanye bararenga 135 bagiye kwigisha abarimu bacu kwigisha, no kudufasha mu kongera imbaraga mu ndimi, abandi twazanye ni abadufasha mu kureba ahantu hari amasomo amwe namwe tudafitiye abarimu b'inzobere ndetse no kongera aho dufite bakeya".     

Ayo ni amasezerano azamara imyaka 2 ashobora no kongerwa hanyuma ikindi cyiciro bakazashyirwa mu mashuri asanzwe yisumbuye. 

Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ku bufatanye na leta y’u Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ikigo cya Campus France

Mu ri uyu mwaka dusoje Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ku bufatanye na leta y’u Rwanda hafunguwe ku mugaragaro ikigo cya Campus France mu kigo n’ubundi cya Centre culturelle Francphonie kibarizwa Kimuhurura mu karere ka Gasabo.

Ni ikigo kizajya cyorohereza abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka kwiga muri kaminuza zo mu Bufaransa, ibyo leta y’u Rwanda ibona nk’andi nk'amahirwe yiyongereye ku burezi bw’u Rwanda nkuko byavuzwe na Dr. Uwamariya Valantine Minisitiri w’uburezi.

Yagize ati "nkuko bisanzwe tugirana ubufatanye n'ibindi bihugu nibyiza ko n'Ubufaransa tubugirana cyane nko mu bijyanye n'uburezi kugirango bafashe abana b'abanyarwanda gukomeza kwiga mu byiciro byose, ni amahirwe ku banyarwanda kugirango turusheho kongera ubumenyi, ariyo mpamvu dushishikariza abanyarwanda kujya muri bya bindi bitari hano kugirango bazaze noneho bafasha mu kubaka igihugu".  

Ibyo biteganyijwe ko bizongera umubare w’abiga yo kuko uyu munsi habarizwa abanyeshuri 600 b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubufaransa.

Umunsi mpuzamahanga  w’Umwarimu

Dusoza amakuru yaranze umwaka mu gisata cy’uburezi ntitwagenda tutagarutse mu gihe mu Rwanda hizigazwaga umunsi mpuzamahanga  w’Umwarimu wizihijwe ku tariki ya 2 Ugushyingo , ku rwego rw’igihugu witabiriwe n’abarimu barenga ibihimbi 7 ,abarimu bavuga ko bawishimiye kandi ko bafite intego yo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inyiturano ya leta ibaha agaciro.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Édouard yashimiye abarezi b’u Rwanda uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu ariko kandi akanabasaba gukoresha imbara mu kazi kabo kugira abana b’u Rwanda bagire uburere bushingiye ku bumenyi.

Yagize ati "Guverinoma y'u Rwanda ikaba ifite intego yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, ibyo bijyana nuko abana bacu tubikesha mwarimu baba bigishijwe neza, iyi ntego kandi kugirango tubashe kuyigeraho kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi nuko abarimu bagomba gukomeza kubigiramo uruhare rugaragara, mwarimu si uwo gutanga ubumenyi gusa ahubwo atanga n'uburere bujyana ku myitwarire myiza iranga umunyarwanda aho agiye gukora hose, nongeye gusaba abarimu n'abarezi mwese kurangwa n'imyitwarire myiza".     

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu byabaye muri buri karere mu turere tw’u Rwanda, watangijwe ku rwego rw’Isi 1966,utangira kwizihizwa mu 1994 mu gihe mu Rwanda rwo rwatangiye mu mwaka 2002.

Uyu mwaka wa 2022 wafashwemo ibyemezo bitandukanye bigamije kuzana impinduka nziza mu burezi, birimo kuzamura umushahara wa mwarimu, bamwe bavuga ko byababereye nk’igitangaza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko inama y’Abaminisitiri, yemeje izamurwa ry’imishahara y’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kuzamura imibereho n’ubushobozi bwo kunoza umurimo wabo.

Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera bazahabwa izaba ingana na 88% by’umushahara batangiriraho naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bongereweho 40%.

Iyi gahunda yatangiranye n’imishahara y’ukwezi kwa munani, ijyana no kuzamura imishahara y’abayobozi b’amashuri baba abo mu cyiciro cy’abanza, ayisumbuye nay’imyuga bitewe n’impamyabumenyi bafite.

Kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza muri Kamena 2022, Guverinoma yashyize mu myanya abarimu bashya 28.512 mu mashuri abanza n’abandi, 13.889 mu mashuri yisumbuye.

Aya makuru mwayateguriwe na Berwa Gakuba Prudance Isango Star

kwamamaza

Amakuru yaranze umwaka mu burezi

Amakuru yaranze umwaka mu burezi

 Dec 28, 2022 - 05:27