Ishusho y'umunsi w'umuganura mu ntara y'Amajyaruguru

Ishusho yo kwizihiza umunsi w'umuganura hirya no hino muri iyi ntara yaranzwe no gusangira imyaka biyejereje irimo ibirayi, ibishyimbo, ingano n'ibindi ndetse no gusangira umusaruro w'amasaka.

kwamamaza

Umunsi w'umuganura wizihijwe mu Rwanda hose kimwe n'ahandi hose mu gihugu no mu ntara y'Ajyaruguru abafite ibibindi byabiraga ibigage, n'inkono zibirira ku mashyinga ibiryo byiganjemo ibya kinyarwanda, mu karere ka Burera mu murenge wa Ruhunde, aho ibirori byabereye abawutuyemo ngo bakoze ibishoboka byose abuzukuru bajya gusangira na ba nyirakuru, abakazana basangira na ba nyirabukwe, aha bejeje ibyiganjemo amasaka, ingano, ibigoro ibishyimbo n'ibindi.

Umuyobozi w'akarere ka Burera Mm. Uwanyirigira Marie Chantal, yasabye aba baturage guharanira kwihaza mu birimbwa ntibabimarire mu masoko, bakanirinda gusesagura.

Naho mu murenge wa muhoza mu karere Musanze umunsi w'umuganira wizihirijwe mu kagari ka Cyabararika aho basangiye ibirayi biyejereje, ibigori banasoma ku kigage n'ibindi, hanaganuzwa abahuye n'ibiza, n'abana bari mu mirire mibi bahabwa indyo yuzuye. Ni umunsi bavuga ko usanze hari aho bashoboye kweza ubu bari kuganuzanya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa muhoza yasabye abejeje kwibuka kuganuza abarumbije.

Ishusho rusange yo kwizihiza umuganura mu ntara y'Amajyaruguru yanaranzwe n'ibirori bishyigikira umuco, gusangirira hamwe n'ibindi, aha muri iyi ntara kandi hari n'abagaragaza ko kubera impamvu zirimo ihindagurika ry'ibihe, ubutaka bwakayutse, izuba ryavuye cyane n'ibindi byatumye bamwe barumbya ibyatumye umuganura itizihizwa neza nkuko byahoze mbere.

Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA /Isango Star mu ntara y'Amajyaruguru

 Aug 5, 2023 - 05:40