Barasaba Ubufaransa gufasha imiryango y’abari abakozi babo bishwe muri Jenoside

Bamwe mu bafite ababo bari abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barashimira Leta y’Ubufaransa na Ambasade yabwo mu Rwanda ku ntambwe bagenda batera mu guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakanavuga ko iyi Ambasade inakenewe cyane mu rugendo rwo kwiyubaka.

kwamamaza

Mu gihe ari ku nshuro ya 29 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ambasade y’Ubufaransa yo ni ku nshuro ya 14 yifatanya n’imiryango y’abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa gatatu, ku biro bya Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, abakozi b’iyi Ambasade bifatanyije n’imiryango y’abakoraga muri iyi Ambasade bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu guha icyubahiro abo bishwe, ibyo abo muri iyi miryango bashima nk’intambwe yahashyizwe ikimenyetso cyo kuba Ubufaransa bugenda buha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi ngo hari byinshi bwagakoreye iyi miryango.

Umwe yagize ati "ni ikintu cyiza cyane cyerekana ko bafite ku mutima wabo abantu babakoreye, abo bantu bari bafite imiryango barebe iyo miryango bayifashe".  

Undi yagize ati "ni ikintu cyiza, birashoboka kuba basibanganya amateka yabayeho yo gushaka kwirengagiza ibyabaye kandi bagizemo uruhare, hari ibintu byinshi bakadufashije".  

Kuri Antoine Anfré, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, aravuga ko biteguye kugira uruhare mu gusana ibyangiritse.

Yagize ati "Mu by’ukuri ntabwo twazura abishwe cyangwa se ngo duhagarike ibikomere. Gusa ubu icyo dukora ni ukuvugisha ukuri, mbese ubu butumwa dutanga ni ubwo gusana. Turemera inshingano, turemera amakosa, turemera ko hari abakoze nabi, ndetse tukagerageza gusana ibyangiritse, nibwo butumwa". 

Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, yibuka abakozi bayo bagera kuri 17 barimo abishwe bahungiye ahahoze hakorera ambasade no ku bindi bigo byari biyishamikiyeho nka Centre culturel bahateze kurengerwa nyamara bakaza gutungurwa no gutereranwa ndetse bakicwa mu minsi ya nyuma ubwo Abafaransa bari bamaze kubasiga aho bakisubirira iwabo mu Bufaransa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Apr 20, 2023 - 08:03