Mu ntara y'Amajyepfo WASAC yikomye abakora imihanda bakangiza amatiyo y'amazi

Mu ntara y’Amajyepfo ubuyobozi bwa WASAC burasaba abubaka imihanda kwirinda kwangiza impombo z’amazi kugirango intego u Rwanda rwihaye yo kuba rwagejeje amazi meza ku baturage bose 100% mu mwaka wa 2024 igerweho.

kwamamaza

Mu ntara y’Amajyepfo kimwe n’ahandi mu Rwanda, intego ni uko abaturage bose 100% bazaba bagejejweho amazi meza muri 2024.

Umukozi wa WASAC ushinzwe igenamigambi mu ntara y’Amajyepfo, Hategekimana Samson avuga ko ibi nta gisibya bizagerwaho ashingiye ku nyigo bafite.

Yagize ati"ndagirango nizeze ko tubirimo kandi tubirimo neza, ubu nababwira yuko igishushanyo mbonera cy'ikwirakwizwa ry'amazi mu turere tugize intara y'Amajyepfo hose cyarangije gukorwa bivunga ngo tuzi ngo hakenewe iki kugirango buri karere  kabe kagera 100%".

Muri iki gishushanyo mbonera avuga cyakozwe, hari imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage izakorwa mu gihe gito, n’igihe kirerekire irimo iyo kwagura imiyoboro y’amazi no kongera ihari, gusa uyu muyobozi akavuga ko kugirango intego yo kugeza amazi meza ku batuye mu Majyepfo 100% izagerweho, abubaka imihanda bakwiye kwirinda kwangiza imiyoboro yayo nk’uko byagiye bigaragara muri Huye i Mbazi n’ahandi.

Yakomeje agira ati"twabashije kwagura imiyoboro no kongera indi mishyashya igeze ku birometero magana atatu na mirongo ine nkashima kandi uruhare itangazamakuru rigira muri ibi bikorwa dukora ........nka banyarwanda inshingano ya mbere dufite ni ukubungabunga ibyo tumaze kugeraho kugirango byibura twizere ko na rya janisha dufite rya 75.8% ritagabanuka kubera bya bikorwaremezo byangije ibindi"

Guverineri Kayitesi Alice uyobora intara y’Amajyepfo, avuga ko iyubakwa ry’imihanda ribangamira imiyoboro y’amazi nawe arizi ariko kugirango intego ya Guverinoma izagerweho bazakomeza kugirana ibiganiro n’abubaka iyi mihanda.

Yagize ati"ubundi icyakabaye mbere ni ukwimura ibikorwaremezo byari bisanzwe cyane cyane nk'amazi na mashanyarazi ntabwo igikorwaremezo kiza ngo gisenye ikindi ariko bijyanye nkuko imirimo ikorwa birashoboka ko hashobora gukorwa imihanda hagaca itiyo y'amazi, icyo dukora rero kubufatanye n'ababa bakora iyi mirimo tubasaba yuko bihutira kubisana kugirango abaturage batabura amazi burundu ariko ni no gukomeza kuganira ari abakora ibikorwaremezo,araho biba biri, ari n'abaturage kugirango turusheho kubinoza kurushaho ".

Ibiri gukorwa ngo buri muturage wo mu Majyepfo agerweho n’amazi meza 100%, birimo kubaka inganda nini ziyatunganya akagera ku baturage.

Hari nk’uruganda ruzaha m3 11000 abanyamuhanga na Kamonyi, uruzayageza mu gice cy’amayaga muri Ruhango na Nyanza, n’uruzayageza muri Gisagara, Huye na Nyaruguru hazasanwa kandi imiyoboro 15, yarisanzwe hagamijwe kuyongerera ubushobozi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel mu ntara ya Majyepfo

 Oct 12, 2022 - 12:19