Rwamagana: Abaturage barishimira ko noneho isoko rigezweho ry’umujyi ryatangiye kubakwa

Abacururiza ndetse n’abatuye umujyi wa Rwamagana barishimira ko noneho isoko rigezweho ry’umujyi ryatangiye kubakwa ariko bagasaba ko imirimo yo kuryubaka yakihutishwa, ntibizabe nk’aho bakunze kumva ngo igikorwaremezo cyaradindiye.

kwamamaza

Umujyi wa Rwamagana ni umwe mu mijyi izwi cyane mu gihugu bitewe n’uko uri mu yabayeho mbere ndetse magingo aya akaba ari umwe mu mijyi itatu y’aho umujyi wa Kigali uzagukira, ibizwi nka Sitilite City. Ni ngombwa rero ko haba ibikorwaremezo nk’amasoko bigomba kuba biranga umujyi nyawo.

Kuri ubu isoko rigezweho ry’umujyi wa Rwamagana ryatangiye kubakwa, ibintu abaturage bishimira nyuma y’igihe kinini barisaba.

Umwe yagize ati "iki gikorwa twacyakiriye neza cyane kuko ni igikorwa cyagaciro cyerekana umujyi wacu wa Rwamagana ko watangiye kuzamuka mu ntera nk'indi mijyi".

Undi yagize ati "iri soko rizadufasha kudakorera muri ka kajagari twakoreragamo, bizadufasha kugirango tubone abantu benshi barigana baturutse impande n'impande kuko isoko ryiza ribona n'abantu benshi bagiye batandukanye baturutse no mutundi turere bitewe nuko ari isoko rya kijyambere kandi rigezweho".

Gusa n’ubwo imirimo yo kubaka isoko rigezweho ry’umujyi wa Rwamagana yatangiye, abaturage bo barasaba ko yakihutishwa, ntibizabe nk’aho bajya bumva ngo igikorwaremezo kimaze imyaka n’imyaniko cyubakwa ariko nticyuzura.

Kuri iyi ngingo yo kwihutisha ibikorwa byo kubaka isoko rigezweho ry’umujyi wa Rwamagana, rizatuma umujyi ugira isura nyayo y’umujyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwahaye icyizere abaturage ko rizubakwa vuba ku buryo mu myaka ibiri rizaba ryuzuye nkuko bivugwa na Mbonyumvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere.

Yagize ati "nabaha icyizere kivuga ko isoko rya Rwamagana ritazamera nk'irya Rubavu, irya Rubavu naryo ni ibibazo byabaye hagati ya rwiyemezamirimo n'abandi, imirimo izakorwa mu byiciro 3 ariko ikiciro cya mbere dufite amafaranga yose kandi nikimara gukorwa isoko rizatangira guhita rikora ntabwo tuzarindira ibindi byiciro".   

Mu gihe hari kubakwa isoko rigezweho ry’umujyi wa Rwamagana, abahacururizaga bahise bimurirwa ku gakiriro ka Rwamagana.

Biteganyijwe ko isoko rishya rizubakwa mu byiciro bitatu, aho mu kiciro cya mbere hazubakwa inzu y’isoko nyirizina igeretse kabiri, icyiciro cya kabiri n’icyagatatu hakazubakwa inzu z’ubucuruzi ku ruhande. Ibyo byiciro byose bikazatwara miliyari 10.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 May 22, 2023 - 09:54