Rulindo: Yatemye inka 3 ahita yiyahura: umugabo wahoraga mu makimbirane n'umugore we

Umugabo witwa BAYANGA wo mudugudu wa Kigali mu kagari ka Marembo mu murenge wa kinihira, yatonganye n'umugore we maze atema inka 3 ahita yiyahuza ikiziriko, arapfa. Abaturanyi b'uyu muryango bavuga bari basanzwe babanye mu makimbirane kandi bizwi na bose. Nimugihe Ubuyobozi buvuga ko Nyakwigendera yabitewe n'umujinya mwinshi ariko inzego z’umutekano ziri gusesengura neza icyabiteye.

kwamamaza

Iki gikorwa kibabaje cyabaye mu masaha y'umugoroba, ubwo abatutanyi ba Nyakigendera Bayanga bamusanze yiziritse ikiziriko cy'inka mu ijosi yapfuye.

Amakuru avuga ko yiyahuye nyuma yo gutongana n'umugore, agatema inka ndetse kubera umujinya akimanika.

Umugore we yagize ati:" Yahise afata umwanzuro wo kwica ziriya nka zose. Yafashe ishoka arazikubita zose. Yavuze ngo agiye kubirangiza, njye nari namanutse ngeze hariya hepfo .... Abantu bati nyamara umugabo wawe aravuze ngo agiye kubirangiza, ese ibyo agiye kurangiza ni ibiki? "

Umuturanyi umwe nawe ati:" Bayanga yapfuye bitewe nuko yatonganye n'umugore we.  Numvishe agahinda kanyishe kuko umugore we ni mubyara wanjye. Mugitondo nagiye kureba nuko uko mubibonye niko najye nabibonye."

Undi ati:"Yarimo yirukankana n'umugore ariko abagabo bari hariya bamusubije inyuma ngo nuko araza afata inzuma akubita amatungo ye, arangije yinjira mu nzu arakinga yimanika mu mugozi."

Abaturanyi bavuga ko yapfuye atuka umugore we ndetse ubwo yavugaga ko agiye kubirangiza aceceka acecetse!

Banavuga ko batatunguwe no kwiyahura kwe ngo kuko uru rugo rwahoraga mu makimbirane, kandi byari bizwi.

Umugire yagize ati:"Hari hashize igihe dutongana dufitanye amakimbirane."

Umuturanyi umwe ati:"Amakimbirane yabo yazaga bucye bucye ariko burya icyo umugabo n'umugore bapfa ntabwo wapfa kukimenya. Bakimbiranaga abayobozi bakabakiza bikarangira."

Edourd BIRIMABAGO uyobora umurenge wa Kinihira yemeje aya makuru. Avuga ko inzego z'umutekano  zikomeje gusesengura neza icyabiteye.

Ati:"Yiyahuye, ariko ababana baba bafite twinshi batumvikanaho... Hanyuma icyamuteye kwiyahura, inzego z'umutekano zirimo kugisesengura neza."

Abaturage biganjemo abaturanyi b'uyu muryango bameza ko akenshi bahahoraga baje gukiza imvururu zo muri urwo rugo.  Basaba ko imiryango nk'iyi ibana mu makimbirane adashira bakwiye gutandukanwa n'amategeko, aho kwihambiranaho kugeza umwe apfuye, abana bagasigara ari ipfubyi,  cyane ko Nyakwigendera Bayanga asize umugore umwe n'abana 6.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- Kinihira - Rulindo.

 Jun 20, 2025 - 13:20