Abajya kwaka serivise mu nzego z’ubuyobozi bakakwa ibyangombwa bitandukanye bagomba kwigengesera

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda ruravuga ko abajya kwaka serivise zitandukanye mu nzego z’ubuyobozi bakakwa ibyangombwa bitandukanye bagomba kwigengesera mu kubisiga kuko bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye.

kwamamaza

Ikigo cy’igihugu cy’irangamuntu (NIDA), cyatangaje ko nta kigo cyangwa inzego runaka bikwiye gusigarana ibyangombwa by’umuturage ukigannye. Si ibyo gusa ahubwo n’ibindi byangombwa cyangwa se inyandiko z’umuntu ku giti cye usanga bibujijwe kugira aho wabisiga cyangwa se ukagitanga mu rwego runaka.

 Aisha Mutesi umuturage wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata aravuga uko icyangombwa cye cyaburiye mu nzego z’ubuyobozi bigatuma abura uko agaruza ubutaka bwe bwafashwe n’uwo babangikanye ibyo aheraho asaba inzego z’ubuyobozi kumurenganura kuko icyo kibazo kizwi.

Naho kuruhande rw’akarere ka Bugesera Meya Richard Mutabazi aravuga uko ibyo byangombwa byabuze.

Yagize ati "ntabwo dosiye yaburiye mu karere ahubwo ntiyayihagejeje, yagiranye ikibazo nuwo baturanye ahubaka inzu ariko yubaka mu butaka arengereye ubwe yubaka mu bw'uriya mubyeyi, uriya mubyeyi aza gutakira ubuyobozi turabibona koko turabasura dusanga wawundi yararengereye yubaka ahatari ahe tumusaba gukemura icyo kibazo mu buryo 2, ni ugukuraho ibyo yubatse nyirubutaka akabusubirana cyangwa akumvikana na nyirabwo kugirango bakemure ikibazo mu buryo bworoshye".

Yakomeje agira ati "bakoze dosiye 2 buri wese atanga ubutaka bwe, ari wawundi warengereye atanga ubutaka akora dosiye ye ari n'uyunguyu ufite ikibazo nawe amuha ka gace kugirango agatware ikibazo kivemo, Aisha ikosa yakoze ntiyakurikiranye dosiye ze zose yongera kuzibitsa wawundi baburanaga bafitanye ikibazo ngo abe ariwe uzazizana mu karere undi mu karere yazanye imwe gusa aba ari nayo ikurikiranwa, ntabwo rero bayigejeje hano".           

Umuvunyi mukuru Madame Nirere Madaleine avuga ko iyo hari dosiye cyangwa ibyangombwa by’umuntu biburiye mu biganza by’ubuyobozi bugomba kubyirengera.

Yagize ati "dosiye iburiye mu buyobozi baba bagomba kubyirengera, hashobora kubaho uburangare wenda dosiye ibaka yatakara cyangwa se ikangirika, niba abifitiye igisobanuro yatanga byakumvika ariko niba nta gisobanuro ubundi yagombye kubyirengera".      

Mu bisanzwe gufata cyangwa gukoresha icyangombwa cy’undi muntu ndetse no kugitunga ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda aho inzego z’ubuyobozi zisaba uwo ariwe wese wabona ibyangombwa bitari ibye kwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano kugirango gisubizwe nyiracyo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 28, 2023 - 07:55