Amayaga: Ibura ry'imbuto y'imyumbati rishobora gutera inzara y'igihe kirekire

Mu ntara y'Amajyepfo abatuye mu gice cy'amayaga baravuga ko babuze imbuto y'imyumbati ku buryo nta gikozwe bazahura n'inzara y'igihe kirekire.

kwamamaza

Mu gice cy'Amayaga kibarizwa mu mirenge yo mu turere twa Ruhango na Nyanza, abaturage bagaragaje ko babuze imbuto y'imyumbati. Bavuga ko aho bayihingaga, ubu hahinze ibishyimbo ahandi ibigori, yewe hari n'ahahinze ubunyobwa. Nyuma y'uko ngo iyo bari bafite yabembye bakarara ihinga, n'uyifite ngo arayihenda.

Aba bahinzi bifuza ko bafashwa kubona indi mbuto kuko ngo nta gikozwe bashobora kuzahura n'inzara y'igihe kirekire.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko n'ubwo ikibazo cyabayeho muri iki gice cy'Amayaga, ariko hari iyatangiye kuboneka iri mu batubuzi b'imbuto y'imyumbati bityo bakwiye kubagana kandi ubuvugizi burakomeje.

Ati "imbuto hari abatubuzi bayifite twagiye tubahuza n'abahinzi, turimo dukorana na RAB kugirango turebe ko hari iyaboneka kugirango abaturage bayibone cyane cyane abatishoboye babone iyo bakoresha, nabyo birakomeje ariko turabagira inama yo kwegera abatubuzi bafite imbuto kuko barahari bakayigura bakayihinga".  

Mu mayaga hasanzwe hazwiho guhingwa imyumbati cyane, hakaba habarizwa n'uruganda runini ruyongerera agaciro ku buryo aba baturage bifuza ko inzego bireba ikibazo cyabo zakigira icyazo, imbuto y'imyumbati ikaboneka ku bwinshi bakongera bagahinga iki gihingwa gifatwa nk'inkingi ya mwambwa muri aka gace.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo

 Oct 30, 2023 - 19:18