REB: Ikoranabuhanga mu ikorwa ry'ibizamini bya Interview

Mu gihe kuri uyu wa mbere hatangiye uburyo bwo gukorwa ikizamini cy'ibazwa mu buryo bw'amagambo cyangwa se interview hifashishijwe ikoranabuhanga, hari abakoze ibizamini by’akazi ku mwanya w’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’abayobozi bungirije b’amashuri yisumbuye, bavuga ko bije kongera icyizere cy’abakandida bahatanira imyanya y’akazi ariko bagasaba ko kugira ngo ibi bikomeze kugenda neza hanozwa ibijyanye n’amajwi n’amashusho.

kwamamaza

Ku cyicaro gikuru cy’ikigo gishinzwe uburezi bw'ibanze mu Rwanda REB, mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo, mu cyumba kimwe harimo ababaza batatu, bategereje ko umukandida agera ku ikoranabuhanga.

Nzabandora Hildebrand yavuze ko biteguye ariko ngo hari itandukaniro n’ibindi bizamini yakoresheje.

Umwe yagize ati umukandida yazaga tumubaza imbonankubone ari imbere yacu tukamubaza akadusubiza, ubu bwo biratandukanye kuko umukandida aho ari  turamubaza adusubize dukoresheje ikoranabuhanga. 

Mu kindi cyumba, ikizamini cyari gitangiye, abakoresha ikizamini bakiriye umukandida uri kure yabo mu karere ka Rwamagana, batangiye kumubaza, byose ku ikoranabuhanga.

Ku rundi ruhande, ku Rwunge rw’amashuri rwa Kagarama, mu karere ka Kicukiro ahari site yahuriyeho abakandida bakora ikizamini ku mwanya w’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’abayobozi bungirije b’amashuri yisumbuye amatsiko yari yose mbere yo kwinjira.

Binjiraga mu cyumba umwe umwe, akicara arebana na mudasobwa abarizwaho. Mu gusohoka asoje ikizamini, Ubarijoro Hirwa Pacifique na mugenzi bavuze uko bakiriye uburyo bushya bw’ikoranabuhanga banabugereranya n’ubwari busanzwe bw’imbonankubone.

Ubarijoro Hirwa Pacifique yagize ati kuba nari nicaye njyenyine ntakindangaza nabyo byamfashije kuko umuntu asubiza yisanzuye. 

Undi nawe yakomeje avuga ko ngo hari ibikeneye kunozwa, hagakwiye kunozwa imashini ntago amashusho yagaragaraga neza kugirango wumve n'ijwi wegerezaga ugutwi kuri mashine, bafashe nka screen nini  cyane igaragara wakora ikizamini neza kandi byafasha rwose. 

Mugenzi Ntawukuriryayo Léon, Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB, avuga ko hari byinshi bategereje nk’umusaruro w’ikoranabuhanga mu ikorwa ry’ibizamini by’akazi.

Yagize ati ubu rero nibwo buryo buri gukoreshwa kandi twizeye ko buzadufasha gukemura ibibazo byinshi birimo kuba wenda umukandida yamenyana n'umubaza bikaba byatuma wenda nyuma y'ikizami yavuga ati reka njye kumureba tuganire, ariko nanone bikadufasha mu gucunga neza umwanya.

Avuga kandi ko mu gihe hari ikibazo cyagaragara cyashakirwa umuti byihuse.

Yakomeje agira ati ibibazo byavukamo, komisiyo y'abakozi iba ihari ,uburyo bwose buracyariho ntago bwavuyeho.

Muri ubu buryo bwo gukora ibizamini mu buryo bw'ikoranabuhanga uwitabiriye ikizamini cy'ibazwa mu buryo bw'amagambo cyangwa interview mu rurimi rw'amahanga azajya aba yicaye imbere ya mudasobwa abazwe ibibazo n'abashinzwe kubaza nabo bari ku ikoranabuhanga ntawegereye undi.

Urwego rushinzwe uburezi bw'ibanze mu Rwanda, REB, ruvuga ko  nta mpungenge bafite kuko ibi bizamini byigeze kugeragezwa ubwo hashakwaga abarezi baza kwigisha  mu Rwanda bavuye mu bihugu by'amahanga.

Ni inkuru ya Gabriel Imaniriho Isango Star Kigali

 Aug 30, 2022 - 09:44