Ikoronabuhanga muri serivise z'imari "Fintech" rizamura ubukungu bw'igihugu

Abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bavuga ko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari rimaze koroshya ubucuruzi bwabo cyane ugereranyije na mbere yuko ikoranabuhanga rikataza. Impuguke mu by'ubukungu zo zivuga ko byanoroheje ubuzima bw’abaturage cyane abatuye mu bice by’icyaro batagerwagaho na serivisi z’ibigo by’imari, bishyira mu bikorwa ingamba z’u Rwanda z’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari mu cyerekezo 2050.

kwamamaza

Tuyizere Elyse na Mukeshimana Immacule ni bamwe mu bacuruzi batumiza ibicuruzwa mu mahanga, aha baragereranya ubuzima mbere y’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari mu Rwanda n'ubu ikoranabuhanga rikataje.

Tuyizere Elyse yagize ati "mbere byasabaga ko umuntu ajya mu Bushinwa cyangwa se akajya n'ahandi kure cyane, byamusabaga amatike, bikamusaba kuba atazi ahantu azajya akumva biranagoye se kuba umuntu yahaguruka i Kigali akajya mu Bushinwa atahazi se cyangwa se akajya n'ahandi atazi agiye gushaka ibicuruzwa".

Mukeshimana Immacule nawe yagize ati "ikintu cyambere bidufasha, mbere niba umuntu yaragombaga kwigira hanze akajya gushakayo ibyo bicuruzwa ubungubu ufata amafaranga ukayavunjisha ukayohereza, wakoresha telephone yawe, wafashwa n'undi muntu ufite uburenganzira bwo kubikora ariko ugatumiza ibicuruzwa ushaka".  

Bakomeza bagaragaza ko ubucuruzi koroha bivuze gutanga umusanzu wabo mu iterambere.

Mukeshimana Immacule akomeza agira ati "niba ubungubu natumiza ibikoresho byanjye gutyo biraza nkabisorera kandi biba byongereye imisoro mu gihugu".  

Teddy Kaberuka impuguke mu bukungu atanga ingero zuko ikoranabuhanga muri serivisi z’imari riri gufasha igihugu n’abaturage muri rusange.

Yagize ati "iyo ufite amafaranga mu mufuka nta wundi muntu uri kuyakoresha nawe nturi kuyakoresha kuko araryamye ariko iyo uyafite kuri telephone cyangwa kuri banki wowe utayakeneye undi muntu ashobora kuyakoresha, banki n'ibigo by'itumanaho bifite amafaranga yose abantu bafite bishobora no kuyatangamo inguzanyo bishobora no kuyakoresha muri cya gihe tutayakeneye [..........]"

Icyerekezo cy'u Rwanda 2050 cyerekana ingamba z'igihe kirekire zo guteza imbere ubukungu no kuvugurura imibereho y’Abanyarwanda, zimwe muri politiki zo gushyigikira icyerekezo cya 2050, n’ingamba z’ikoranabuhanga mu by’imari zigaragazwa na Rwanda Fintech Strategy 2022–2027.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 13, 2023 - 09:15