Ababyeyi barakangurirwa gukingiza abana babo mu rwego rwo gukomeza gukumira indwara y’imbasa

Mu rwego rwo gukomeza gukumira indwara y’imbasa yo mubwoko bwa kabiri , Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda yo gukingira imbasa hatangwa doze ya kabiri y’urukingo rwongera ubudahangarwa guhera ku mwana ukivuka kugeza ku mwana ufite imyaka 7. Bikazakorwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe basanze abana mu ngo zabo, buri mwana agahabwa ibitonyanga bibiri by’urukingo.

kwamamaza

Iki gikorwa cyo gukingira abana imbasa yo mubwoko bwa kabiri yari yaracitse mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga 30 ariko ikaza kongera kugaragara mu bihugu bituranyi.

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba yo gukingira abana bose kuva umwana akivuka kugeza ku myaka 7.

Kurwego rw’igihugu iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba, inzego z’ubuzima ,UNUCEF, OMS ndetse n'abayobozi b'inzego zibanze bafatanyije n’abajyanama b'ubuzima bagendaga urugo kurundi rurimo abana kuva ku kivuka, agahabwa ibitonyanga 2 by’urukingo.

Bamwe mu babyeyi bakingije abana babo bavuze ko kuba bakingije uru rukingo rwa kabiri aruko bazi akamaro karwo ndetse bagasaba n'abandi guhindura imyumvire bagakingiza abana babo.

Akarere ka Karongi katangirijwemo iki gikorwa cyo gukingira imbasa yo mubwoko bwa 2, n'akarere ku nshuro ya mbere kagize umubare uri hasi w'abana bakingiwe nkuko bivugwa na Mukase Valantine umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati "ubwambere dukingira imbasa ku nshuro ya mbere, mu karere ka Karongi twagarukiye ku kigereranyo cya 89% ni ikigereranyo kitari gishimishije ariko nk'ubuyobozi hari ingamba twafashe uhereye kuri abo bafite imyumvire iri hasi, hari gahunda yo kubegera tukabigisha".

Kuruhande rw’inzego z’ubuzima zivuga ko kuri iyi nshuro ya kabiri umubare w’abana bazakingirwa uziyongera kubera abana bavutse nyuma yo gutanga urukingo rwa mbere, nkuko bivugwa na Dr. Aline Uwimana ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC.

Ati "twatangije igikorwa cyo gukingira imbasa ku nshuro ya 2 mu gihugu hose, hari umubare w'abana duteganya kugeraho tugereranyije nabo twakoreye mu cyiciro cya mbere, ni ugishimangira urukingo rwa mbere twatanze kandi uru rukingo tunakangurira ababyeyi bose gukingiza abana babo kuko ni ingenzi, mu bihugu duturanye hagaragaye icyorezo cy'imbasa".   

Kunshuro yambere hakingiwe abana barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 27 5400, kuri iyi nshuro ya kabiri uyu mubare ukaziyongera bitewe n'abana bari kuvuka.

Imbasa ni indwara yandurira mu biryo cyangwa ibinyobwa byandujwe n’agakoko ka Poliyovirusi, umurwayi w’imbasa yaherukaga kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1993 mu karere ka Rusizi. Muri 2004, u Rwanda rwahawe icyemezo cy’uko rwahagaritse ikwirakwira ry’imbasa (nta mbasa irangwa mu gihugu).

Muri 2020, nibwo hagaragaye abantu 5 bari barwaye imbasa mu bihugu 2 ku Isi, mu 1998 abantu bari baranduye imbasa bageraga ku 350,000 ku isi, mu bihugu 125.

Muri uwo mwaka kandi, nibwo inama y’abagize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS yemeje ko bagomba gufatanya bakarandura indwara y’imbasa ku isi kuko ubwandu bushya bwari bwariyongereyeho 99%. Iyi ndwara ikaba itagira umuti kandi iramugaza cyangwa ikica uwo yafashe.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Karongi

 Sep 12, 2023 - 14:38