
Rulindo: Umuturage arasaba gufashwa kwivuza kanseri y'ibere
Nov 20, 2024 - 08:42
Abaturage bo mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo baratabariza Nyiramvuyekure Jaqueline, ufite uburwayi bwa kanseri y'ibere ariko wabuze ubushobozi bwo kwivuza.
kwamamaza
Nyiramvuyekure Jaqueline umugore w’imyaka 39, atuye mu mudugudu wa Munyinya, abana n’abana be babiri gusa mu kagari ka Mvuzo umurenge wa Murambi akarere ka Rulindo,
Mu bubare bwinshi avuga ko asaba ubufasha bwo kuvuzwa nyuma y’uburwayi yagize ariko kuva mu kwezi kwa gatandatu akaba yarasabye ubufasha nubu akaba atarabuhabwa ni mu gihe tariki 30 ukwezi kwa 10 yari yahawe gahunda yo kujya kwivuza ariko ikaba yararenze.
Ati "uburwayi bwagiye bukura hatangira kuzamo imisonga bigeze aho haraturika, haturitse njya kwa muganga ku bitaro bikuru bya Rutongo babonye uko hameze barambwira ngo ntabwo banshisha mu cyuma bahita banyandikira igipapuro kinyohereza ku bindi bitaro, naho barambwira ngo ninjye mu mudugudu ngo njye kwaka ubufasha i Murambi iwacu, nabwatse mu kwa 6 kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntabwo baransubiza, nagiye kureba igisubizo bambwira ko ari kanseri yagiyemo. Ndababara cyane, iyo bigeze nijoro ntabwo nicara".
Ikibazo uyu muturage afite gituma abandi baturage bamutabariza basaba inzego zitandukanye kumufasha kugirango avurwe.
Umwe ati "ateye agahinda akwiye gufashwa, ubuyobozi icyo bwakora nuko bareba ukuntu bamuvuza, umuntu ni uwa leta n'amafaranga ni aya leta".
Undi ati "arababaye cyane kandi ababaye nta gisubizo kandi igisubizo kigomba kuboneka mu baturusha ubushobozi, umuturage ni uwa leta, aratabaza bitewe n'ikibazo cy'umubiri".
Twagerageje gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Murambi buvuga kuri iki kibazo n’akarere ka Rulindo ariko inshuro zose twabahamagaye nta numwe witabye n'ubutumwa bugufi ntabwo babusubije, ni mu gihe uyu muturage avuga ko aramutse atavuwe byihuse ashobora kuba yahaburira ubuzima .
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Rulindo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


