Nyabihu: Abahetsi baranengwa ku kinyabupfura gike cyo ku rwanira mu irimbi

Abaturage bo mu murenge wa Jomba baranenga cyane abahetsi ku kinyabupfura gike cyo ku rwanira mu irimbi mu gihe cyo gushyingura no guherekeza ababo baba bapfuye.

kwamamaza

Ngo byasaga  n'ibiteye isoni n’agahinda ku muryango wa Nyakwigendera n’abari baje kumuherekeza, ubwo abitwa abahetsi n’abatakibikora bananirwaga kumvinaka mu gushyingura, bitewe n’uko imbaho zo gukora isanduku bari baziguze ahandi ngo kandi n’abahetsi bazicuruza. Nyuma yo kwanga ko ashyingurwa ubwo intambara irota ubwo mu irimbi.

Ngo ni ibintu byababaje cyane aba baturage  bakavuga ko aba bahetsi bakwiye kuza bakabasaba imbabazi. 

Icyakora umuyobozi w’uyu murenge wa Jomba Bwana Gahutu Tebuka Jean Paul avuga ko nk'ubuyobozi nabo banenga cyane ibi bikorwa bibi ,akanavuga ko bigayitse cyane mu muco nyarwanda.

Yagize ati ni kwakundi ubona muri sosiyete haba harimo nk'abantu bafite imyifatire mibi bakaba bashobora kubikora, ni igikorwa kibi ntanuwagishyigikira, biragayitse no mu muco nyarwanda ntago aribyo. 

Nubwo aba bahetsi bahawe ibihano birimo no gucibwa amande, aba baturage bo bavuga ko ibyo bakoze bigayitse cyane,ahubwo ko bakwiye no gusaba imbabazi bazikuye ku mutima ngo kuko ibikorwa byo kurwanira hejuru yabaruhukiye mu irimbi bakanarandura imisaraba yabo, bigayitse cyane bikabamo no gushinyagura.

Emmanuel Bizimana Isango Star Inyabihu.

 Sep 5, 2022 - 08:13