Hagiye kujyaho ingamba nshya zo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri

Abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n'umutekano , barasaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu gufatanya n’inzego z’uburezi mu kurushaho gushyira imbaraga mu isomo ryigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakavuga ko kugeza ubu iri somo ridahabwa imbaraga zihagije.

kwamamaza

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’umutekano, bagarutse ku byakozwe ndetse n’ibikomeje gukorwa mu kwigisha mu mashuri yose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, barashimira Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bikomeje gukorwa, ariko ngo haracyakenewe ubufatanye n’izindi nzego nka Minisiteri y’Uburezi.

Umudepite umwe yagize ati "ni ukureba ese muri ya mashuri, muri za nzego tugiye kuganira nazo birapfira hehe, ese biragenda neza, ese aho bitagenda neza biraterwa n'iki?"

Hon. Uwizeyima Evode nawe yagize ati "igikomeye ni ugukurikirana mukamenya koko niba ibi bintu bikora hagakomeza imikoranire myiza hagati y'inzego ,MINUBUMWE na MINEDUC n'abandi bafatanyabikorwa". 

Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri wa MINUBUMWE, ku butumire bwa Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano, yagarutse ku ngamba zihari mu kurushaho guha umwanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yose.

Yagize ati "icyambere ni ugushyiraho itsinda rihoraho rihuriweho n'inzego zitegura imfashanyigisho, zisesengura imfashanyigisho, zemeza ireme ry'imfashanyigisho rikanagenzura imyigishirize, ni itsinda rihuriweho na Minisiteri y'uburezi,MINUBUMWE, REB na HEC, hakabaho igenzura mu mashuri, kureba uko abarimu bigisha izo mfashanyigisho, kugirango turebe n'ibibazo by'aba birimo bikenewe kuvugururwa no kunozwa".   

Yakomeje agira ati "ingamba ya kabiri ni uguhugura abarimu barangije bigisha amateka ubungubu ku buryo mu biruhuko binini, ariya mezi 2 tuzafatamo igihe kinini cyo guhugura abarimu ku bumenyi badafite ku bijyanye n'amateka n'aya Jenoside yakorewe Abatutsi".      

Mu bindi bibazo bigaragazwa mu myigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragazwamo ubuke bw’inyandiko z’ukuri, ubuke bw’abarimu basobanukiwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi na bamwe mu babyeyi bakomeza gutekeramo abana babo amateka agoretse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi nama ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, ije ibanziriza ingendo bateganya kugirira mu bigo by’amasuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kureba ibikorwa mu guteza imbere imyigishirize y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 3, 2023 - 07:36