RSB yatangiye guha ubuziranenge ibikomoka ku buhinzi bw'umwimerere

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB cyatangiye gutanga ibirango by’ubuziranenge ku musaruro ukomoka ku buhinzi bw’umwimerere. Abahinzi basanzwe bohereza ibikomoka kuri ubu buhinzi hanze y’igihugu, basanga ari igisubizo kuko ngo byari bisanzwe bibahenda cyane kububona kuko byakorwaga n’ibigo byo mu mahanga.

kwamamaza

Abahinzi basanzwe bohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere hanze y’igihugu, barishimira ko bagiye kujya bahabwa ibirango by’ubuziranenge bikozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB. Ni nyuma yuko kubona ubu buziranenge byari bisanzwe bikorwa n’ibigo byo hanze y’u Rwanda, ibintu bagaragaza ko byabagoraga cyane.

Madamu Lise Chatal Dusabe, umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda (ROAM), aravuga ko mu buhinzi bw’umwimere harimo amahirwe, ari nayo mpamvu bafatanyije na RSB mu kwihutisha gutanga ibi birango by’ubuziranenge.

Ati "bimaze kugaragara ko ibiryo by'umwimerere birimo kwifuzwa cyane ku isoko haba mu gihugu hagati no hanze y'igihugu, andi mahirwe dufite nuko hari icyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu muri 2011 kugirango ibihugu bya Afurika byose biteze imbere ubuhinzi bw'umwimerere".     

Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge RSB, arasobanura impamvu ubu buziranenge butatangagwa, gusa ngo ubu izo nzitizi zavuyeho.

Ati "kuba nta cyemezo cyari gihari hari impamvu nyinshi zitandukanye, iya mbere nuko twari tumenyereye ubuhinzi busanzwe bwa gakondo, twari tucyubaka ubumenyi ku bijyanye no gutanga iki cyemezo, birasaba ubumenyi, birasaba ubushobozi bwo gupima muri labaratwari".   

Ku kiguzi cy’ibi birango, abahinzi bavuga ko uretse kubibona hafi bizanabahendukira, aho ubusanzwe nko ku musaruro ukomoka ku buhinzi bw’inanasi byatwaraga umuhinzi amafaranga arenga miliyoni 6 z’amanyarwanga, gusa ubu ngo bizajya bitwara atagera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ibizakomeza gushyira itafari ku ntego yo kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 10, 2023 - 14:56