Abakoresha amavomo rusange bashyizwe igorora, si ngombwa gutegereza ukuvomera

Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kuvoma amazi ku mavomo rusange ukoresheje ikarita. Ni uburyo iki kigo kivuga ko ari bwiza kubera ko buje gukemura zimwe mu mbogamizi abavomyi bahuraga nazo zirimo nko gutegereza ubaha amazi igihe batahamusanze nyamara ufite iyi karita azajya aza agakoza ku imashini yabugenewe agahita avoma atarinze gutegereza umuvomera.

kwamamaza

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga n’uburyo ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC cyatangiye kugeragereza ku mavomo rusange mu mwaka wa 2019 nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga bwafasha abanyarwanda mu buryo butandukanye aho haba uvoma cyangwa uvomesha aba afite agakarita kariho amafaranga yagakoza ku mashini yabugenewe iri kw’ivomo akabona amazi.

Mwijukye James, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubucuruzi muri WASAC arasobanura byinshi kuri iri koranabuhanga.

Yagize ati "iyi sisiteme y'ikoranabuhanga ifasha gutanga serivise y'amazi ku buryo umukiriya ashobora kujya kw'ivomo rusange, aho ajya mu mwanya wo kuba ategereza uza kumufungurira kubona amazi, ashobora kujyaho agakoresha rya koranabuhanga akaba yavoma isaha ku isaha".

Bamwe mu baturage Isango Star yasanze kw’ivomo rusange rikoresha ubu buryo bw’ikarita mu mujyi wa Kigali badusobanuriye mu buryo butaziguye uburyo iri koranabuhanga barikoreshamo ndetse n’icyo rimaze kubafasha.

Umwe yagize ati "uburyo bw'agakarita ukuntu ari keza, ushyiraho amafaranga ku ikarita uyakuye kuri Telephone".   

Undi yagize ati "iyo ufiteho amafaranga uravoma yashira ugahagarara, ni byiza cyane abaturage barabyishimiye, ntibisaba ko umuntu uyacuruza aba ahari buri munsi".   

Gushyiraho ubu buryo kandi ngo n’uburyo bwo gukemura zimwe mu mbogamizi abaturage bahuraga nazo zirimo kubura amazi mu gihe uyatanga adahari ndetse kandi bizagabanya ibihombo WASAC yahuraga nabyo nkuko Mwijukye James akomeza abisobanura.

Ati "hagaragaye ko hari imbogamizi nyinshi rimwe na rimwe bitewe n'imyemerere imwe n'imwe ugasanga niba iryo vomo ricungwa n'umu Islam kuwa 5 yajya gusenga abantu ntibabone amazi, niba ari umu ADEPR cyangwa Umukatolike yajya gusenga ntibabone amazi".

Yakomeje agira ati "Byagaragaye ko hari abataba inyangamugayo babandi bayacunga, ugasanga abavomye baravomye ariko wawundi wakira amafaranga ntayageze kuri WASAC, kubera izo mpamvu zose byatumye dutekereza uburyo Abanyarwanda bashobora kuba bajya babona iyo serivise".       

Magingo aya, iyi gahunda ikaba ikorera ku mavomo amwe n'amwe yo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba ari naho iyi gahunda yahereye.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Aug 3, 2023 - 07:55